Kigali

Ykee Benda yakoze umuhango wo gusaba no gukwa umukunzi we mu buryo butunguranye

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/05/2017 15:02
0


Wycliff Tugume uzwi ku izina rya Ykee Benda ukomoka mu gihugu cya Uganda, ubwo yasuraga umukunzi we Julie Batenga,yahisemo guhita akora umuhango wo gusaba no gukwa mu rugo rwa Nyirasenge Lilian Nansoro utuye ahitwa Nabutti, mu karere ka Mukono.



Ykee Benda uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka Malayika, Munakampala, Farmer yafatanyije na Sheebah Kalungi n’izindi arateganya gushinga urugo nyuma y’uko asabye ndetse agakwa. Ni ibintu byatunguranye kuko ngo ahanini yari yajyanywe no gusura Nyirasenge n’umukunzi we akaza kuhamusanga gusa ngo abantu bahuruye ari benshi cyane abo ku ruhande rw’umukunzi we bamusaba ko yakora iki gkorwa.

Ugand showbiz

Ibi ni bimwe mu byo Ykee Benda yifashishije mu muhango wo gusaba no gukwa bitunguranye

Mu gihe ibirori byari birimbanije abari aho basusurutswaga n’indirimbo bwite z’umuhanzi Ykee Benda.Uyu muhanzi yagize ati”Uyu ni we murima naho njye ndi umuhinzi gusa ubu mwita Malayika”. Ku rundi ruhande umukunzi wa Ykee Benda yari yishimye cyane, akaba yaranzwe no guhindura imyenda kenshi muri ibyo birori. Uyu muhango wasojwe no kwishimira intambwe aba bombi bateye, basangira ndetse banabyina zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi Ykee Benda. 

Ugand showbiz

Ykee Benda n’umukunzi we ndetse n’abasore n’inkumi bari babaherekeje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND