Weya Viatora yatangiye muzika afite imyaka 4,ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yandika indirimbo ye ya mbere, mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye ajya muri studio bwa mbere akora indirimbo ‘Empty House’ atungurwa n’uko yahise ikinwa ku ijwi rya Amerika n’umunyamakuru w’igihangange.
Hari mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize wa 2014 ubwo Weya Viatora yakoraga iyi ndirimbo, ayikorera muri Dream Land Studio I Gikondo. Nubwo yakorewe mu Rwagasabo ntibyayibujije kwishimirwa n’umunyamakuru Larry London ukomeye cyane muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Uko byagenze ngo indirimbo ye ya mbere ikinwe kuri radiyo ikomeye muri Amerika, ikishimirwa n’abantu b’imihanda yose
Mu kiganiro kirambuye Weya Viatora yagiranye na inyarwanda.com , yadusobanuriye inzira yanyuzemo ngo indirimbo ye ikinwe ku ijwi rya Amerika nyamara izindi z’abahanzi nyarwanda zidakunda kurenga imipaka .
Umuhanzikazi Weya Viatora
Yagize ati” Nkimara gukora indirimbo ‘Empty House ‘ nandikiye Larry London nkuko nari nsanzwe mbigenza musaba indirimbo mu kiganiro cye, hanyuma ndayimwoherereza musaba ko yankosora akambwira ibitameze neza mbese Critiques. Yahise ambwira ko yayikunze ndetse azayicisha ku ijwi rya Amerika mu kiganiro cye. Byaranshimishije ariko by’akanya gato kuko numvaga wenda yikinira”
Weya akomeza agira ati”Ku wagatatu mvuye ku ishuri ncana radio nshyira ku ijwi rya Amerika ndi no kureba filimi(Movie), numva avuze izina ryanjye , atangira kuvuga uko namwandikiye mubwira ko kuririmba mu Rwanda bitoroshye iyo uririmba icyongereza , arayicuranga anavuga ibitekerezo by’abantu hirya no hino ku isi bayitanzeho “
Uko yabyakiriye
Weya ati” Byarandenze mbura aho nkwirwa, nshimishwa no kubona abantu bo ku migabane itandukanye bari kubaza uko bayibona , biranshimisha bitabaho”.
Weya akomeza avuga ko uyu munyamakuru yamusabye ko yabwira abantu bakajya bayisaba akajya akomeza kuyimucurangira.
Amashusho y’iyi ndirimbo yabangamiwe n’ikizamini cya Leta Weya yari ari kwitegura gusa akavuga ko kugeza ubu yiteguye kuyakora nyuma yo kukirangiza ndetse agatsinda mu ishami ry’Imibare, ubugenge n’Ubutabire(Maths-Physics-Chemistry) muri Lycee de Kigali yigagamo.
Izina Weya yadusobanuriye ko ari irya Kinyarwanda rituruka kuri Musekeweya, gusa amazina ye nyakuri ababyeyi bamwise ni Weya Marie Viatora.
Nubwo akiri muto, Weya agaragaza ubuhanga budasanzwe muri muzika
Weya avuga ko impamvu ataratangira kwitabira ibitaramo byinshi ngo atangire kugaragaza ubuhanga bwe ari uko agifite indirimbo nkeya , gusa muri iki gihe akaba ari gukora izindi nyinshi zizamufasha kugaragaza impano ye muri muzika.
Kuri uyu wa Gtanadatu tariki 28/02/2015 uyu muhanzikazi afatanyije na Comedy Knights bazakazasusurutsa abazitabira igitaramo Love and Comedy muri Serena Hotel guhera I saa Kumi n’ebyiri.
Kanda hano wumve indirimbo’Empty House’ ya Weya Viatora n'icyo Larry Lomdon yayivuzeho
Ni iyihe gahunda afite muri muzika?
Uyu mwali ukiri muto cyane ko afite imyaka 18 gusa avuga ko ari gukora indirimbo nyinshi mu rurimi rw’icyongereza kuko aricyo kimworohera kwandikamo kandi bikaba bizamufasha ko indirimbo ze zagera mu mahanga ya kure.
Kugeza ubu akaba afite umujyanama(Manager) uzamufasha gushyira imbaraga muri muzika ye ikamugeza kure hashoboka nk’uko ari zo nzozi yagambiriye kuzakabya.Imyitozo myinshi haba mu kwandika no kuririmba, gukora ibihangano byinshi bifite ireme ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye ikaba ariyo gahunda Weya Viatora afite muri uyu mwaka wa 2015.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO