Guhera ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zose z’u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ku ikubitiro bahereye mu ntara y’Amajyarugu bucya bakurikizaho intara y’Uburengerazuba. Abakobwa 12 ni bo bamaze gutoranywa.
Ubwo berekezaga mu karere ka Musanze bashaka abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018, abategura iri rushanwa basanze hari abakobwa 19 bari bariyandikishije icyakora mu irushanwa hagaragara 13. Nyuma yo kwiyandikisha no gupimwa metero n’uburebure hasigaye abakobwa 10 ari nabo bahatanye hagasigara batandatu bazahagararira iyi ntara mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Abakobwa batandatu bakomeje mu ntara y'AmajyaruguruAbakobwa batandatu bakomeje mu ntara y'Uburengerazuba
Bukeye bwaho ku cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 abategura irushanwa berekeje mu ntara y’Uburengerazuba aho basanze abakobwa icumi biyandikishije, umunani muri bo aba ari bo bagaragara ahabereye irushanwa, barindwi aba ari bo bemererwa kurushanwa. Muri barindwi hasigaye umwe, hatorwamo batandatu bazaba bahagarariye intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.
REBA UKO BYARI BYIFASHE MU NTARA Y’AMAJYARUGURU
REBA UKO BYARI BYIFASHE MU NTARA Y’UBURENGERAZUBA
TANGA IGITECYEREZO