Kigali

Urutonde rw'abanyamakuru bahinduranyije amaradiyo cyane bikajyana n'iterambere ryabo rigaragara

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:25/08/2015 14:32
9


Uko itangazamakuru rigenda ritera imbere mu Rwanda, ninako ibitangazamakuru byiyongera ndetse n’abanyamakuru bakarushaho kugenda bahinduranya ibitangazamakuru, akenshi ibi bikajyana no gutera imbere kwabo muri aka kazi ndetse banongererwa umusaruro bagakuramo kuko nta wimuka adafite ikimwimuye.



Muri iyi nkuru, turabagezaho abanyamakuru 12 bo kuri Radio na Televiziyo byo mu Rwanda, bagiye bahinduranya cyane ibitangazamakuru bakorera ariko bikanajyana n’iterambere ryabo kuko kwigaragaza nk’abashoboye byateraga ibindi bitangazamakuru kubabenguka bakemera kubahemba neza kugirango bave aho bari bari bemere kubakorera.

Ikitonderwa: Uko bakurikirana nta kintu na kimwe cyakurikijwe cyaba ubuhanga cyangwa ikindi kijyanye n’imikorere yabo

1. Isheja Sandrine

isheja

Ajya gutangira umwuga w’itangazamakuru, Isheja Sandrine Butera yehereye kuri Radio Salus yari iya Kaminuza y’u Rwanda. Yakomereje kuri Radio Isango Star yimenyereza, aho yaje no guhabwa akazi ndetse ashimwa na benshi uburyo yakoraga neza. Bidatinze Radio KFM yabengutse uyu mukobwa imuha akazi ndetse kugirango imukure aho yakoraga, imwemerera ko umusaruro azajya akura mu kazi ke uzaba uruta uwo yakuraga ku mukoresha we wa mbere. Gukomeza gukora neza no kugwiza igikundiro, byatumye Kiss FM ari nayo agikorera kugeza ubu, nayo igira ibyo imwemerera birenze ibyo yahabwaga na K FM maze ahita yerekezayo. Muri rusange, uyu mukobwa yagiye atera imbere cyane mu buryo bugaragara, guhindura ibitangazamakuru kwe byajyanaga no gutera indi ntambwe.

2. Anita Pendo

anita

Umunyamakuru Anita, ni umwe mu bakobwa bakoze ku maradiyo menshi mu Rwanda. Ajya kumvikana bwa mbere, yakoreraga Radio Flash FM aho yiyitaga Umukobwa munini muri Kigali. Aha yaje kuhava ajya gukorera City Radio ndetse nayo aza kuyivaho yerekeza kuri Radio 1, kugeza ubwo yahavuye ajya kuri Magic FM y’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru. Aha hose, Anita yagendaga yimuka ntawamwirukanye ahubwo byaterwaga n’uko hari iterambere n’umusaruro yabaga abona ku gitangazamakuru kindi agiye kujyaho.

3. Muramira Regis

muramira

Muramira Regis, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bamaze igihe kirekire muri aka kazi. Yatangiye kumvikana kuri City Radio, aza kuhava yerekeza kuri Radio One, naho ahava ajya mu bindi bitangazamakuru birimo Yego TV na Radio Authentic ariko ubu yasubiye kuri City Radio. Uyu nawe, yagiye ahinduranya abakoresha bitewe no gushaka umusaruro wisumbuye kuwo yabonaga, binajyanye n’iterambere rye muri rusange muri uyu mwuga amazemo imyaka irenga 10.

4. Kazungu Clever

kazungu

Kazungu Clever ari mu banyamakuru b’imikino babimburiye abandi mu kogeza imipira yo ku mugabane w’i Burayi ku maradiyo. Yakoreye Contact FM ari nayo yahereyeho, akorera Isango Star, Radio 10, Radio Inkoramutima, Radio One na TV One. Aha hose yagendaga ahabwa ibiruta ibyabaga biri aho yakoraga mbere, akemera kujya aho abona yarushaho kubona umusaruro bikajyana n’iterambere rye muri rusange muri uyu mwuga.

5. Uncle Austin

austin

Uncle Austin, ni umunyamakuru umaze gukorera amaradiyo atandukanye kandi bigaragara ko aho agiye yimukana umwimerere w’ikiganiro cya nimugoroba akora. Yumvikanye bwa mbere kuri Radio 10, aza kuhava ajya kuri K FM, nayo aza kuyikurwaho na Kiss FM asigaye akorera ubu. Uyu ntagushidikanya, aho yajyaga hose bamuhaga ibiruta ibyo yahabwaga aho yakoraga mbere, bikajyana n’iterambere rye muri rusange.

6. Mike Karangwa

mike

Uyu musore yumvikanye bwa mbere kuri Radio Salus yari iya Kaminuza y’u Rwanda. Imikorere ye yatumye Radio Isango Star imubenguka maze imuha akazi, aza no gukorera Contact FM ariko nanone asubira kuri Isango Star ari naho yavuye yerekeza kuri Radio 10 akorera kugeza ubu. Uyu nawe, guhinduranya ibitangazamakuru byagiye bijyana n’iterambere mu kazi ndetse n’ubwiyongere bw’umusaruro wako yabaga yemerewe n’abandi bamubonyemo ubushobozi.

7. Oswakim

oswakim

Oswald Mutuyeyezu wamamaye mu itangazamakuru nka Oswakim, ajya kumvikana bwa mbere yakoreraga Radio Salus, igihe yari umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza. Itangazamakuru ricukumbuye kandi rigaragaza umwihariko yakoraga, ryatumye abengukwa na City Radio yakozeho igihe kinini, aho kamwe mu dushya azwiho ari ikitwa “Irya mukuru, ijambo ry’umwenge ry’umusaza Oswald Oswakim”. Iyi radio ariko nayo Oswald yaje kuyivaho ajya kuri Isango Star, hanyuma Radio yahoze akorera yongera kugarura umukinnyi wagiye ayifasha gutsinda, ndetse kugeza ubu ni Umwanditsi mukuru wayo. Uyu uwavuga ko uko yahinduranyaga ibitangazamakuru yagiye anatera imbere mu buryo bugaragara ntiyaba abeshye.

8. Bisangwa Nganji Benjamin

bisangwa

Uyu munyamakuru w’umunyarwenya cyane, ajya kumenyekana byahereye kuri Radio Salus aho yakoraga mu kiganiro cy’urwenya kitwaga “Nyereka inyinya munyarwanda” ari naho yatangiye kugaragariza impano ye y’icyiswe “Inkirigito”. Yaje guterwa imboni n’ubuyobozi bwa Radio Isango Star yakoreye igihe kinini mbere y’uko aza kubengukwa na KT Radio ari nayo akorera kugeza ubu. Uyu nawe, yagiye atera imbere mu buryo bugaragara anagenda abona umusaruro wisumbuye w’akazi ke.

9. Gentil Gedeon Ntirenganya

gentil

Ntirenganya Gentil Gedeon, ni izina ryabanje kumvikana bwa mbere mu itangazamakuru ubwo yakoreraga kuri Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda, ari naho yamenyekaniye cyane mu biganiro by’imyidagaduro. Imikorere ye yatumye akomeza gutera imbere aterwa imboni na Radio 10, ariko naho ntiyahamaze amezi menshi kuko KT Radio yahise imuboneza imboni ubu akaba ariyo asigaye akorera. Iterambere ry’uyu musore ntawarishidikanyaho kandi ninako umusaruro w’akazi ke ukomeza kwiyongera.

10. Claude Kabengera

kabengera

Ajya gutangira itangazamakuru, yakoreraga Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda. Iterambere rye ryakomereje kuri Radio Isango Star ari nayo yamenyekanyeho cyane mu makuru no mu biganiro by’imyidagaduro, aza kuhakurwa na Radio 10 ari nayo agikorera kugeza ubu. Iterambere rya Kabengera ntawashidikanyaga ko ryagiye rinagendana no guhinduranya ibitangazamakuru kwe kuko yimukaga afite ibyisumbuyeho akurikiye.

11. Rutamu Elie Joe

rutamu

Rutamu Elie Joe, ni izina rikomeye mu itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda, aho benshi bakunda kumwita akabyiniro ka “Sure Deal” bitewe n’uko yogeze umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Radio Flash, aza kuhava nyuma yo guterwa imboni na Radio Isango Star ariko uburyo yagendaga atera imbere n’abandi bari bakomeje kubihanga amaso, kuburyo byageze aho ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyaje kumuha akazi kugeza ubu akaba ariho akora. Uyu nawe, ntawashidikanya ko iterambere rye ryajyanye no kugenda ahindura ibitangazamakuru yakoreraga.

12. Nzeyimana Luckyman

lucky

Uyu musore uzwi nka Lucky, ajya gutangira itangazamakuru yari kuri Radio yo mu Burundi yitwa RPA, aza kuyivaho akorera Isango Star yamazeho igihe yimenyereza akaza no kuyikoraho nk’umukozi. Uko yagendaga atera imbere ninako yabonwaga mu ruhando rw’abanyamakuru bashoboye, maze aza guhabwa akazi kuri City Radio. Aha hose yagendaga yigaragaza cyane mu biganiro by’imyidagaduro. Uretse kuri City Radio, Lucky yanabashije kugira uruhare mu kiganiro cyizwi nka “The Beat” gica kuri Televiziyo y’u Rwanda, naho ubu abarizwa kuri Lemigo TV mu bijyanye n’ubundi n’imyidagaduro, akaba azwi cyane mu kiganiro cy’ibyamamare cyitwa “Celebrities show”. Uwabasha gukurikirana urugendo rw’uyu munyamakuru n’uko yagendaga ahinduranya ibitangazamakuru, ntiyatinda kubona ko byagendanaga n’iterambere rye muri aka kazi ndetse no kwiyongera k’umusaruro agakuramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo9 years ago
    abenshi bavuye kuri radio sarus
  • 9 years ago
    Mwibagiwe ko Rutamu nyuma yo kuva kuri radio Flash yabanje guca kuri radio Salus nko kugirango abe uwabigize umwuga genda Radio Salus urarera abanyamakuru bakunzwe mu Rwanda ku maradio yose 98% byabo baciye kuri radio salus
  • kriss9 years ago
    buri weseajya ahari agatubutse da ariko burya abanyamakuru ni abantu bambere ntanga rugero iyo abaye ikigoryi yigisha benshi ubugoryi .urugero ni nka ba kantano na ba nohel icyo nshaka kuvuga nuko hariho abanyamakuru basigaye bitwara nabi imbere ya public cyangwa no mubiganiro kandi babab bigisha abana bacu ingeso mbi . ubwo banyiri ubwite barabyumva. gusa sinarangiza ntashimye aba basore mike karangwa na Claude Kabengera bafite inyana rwose bazi umwuga n'abandi nabo kandi baragerageza da gusa bashyiremo akabaraga murakoze
  • welsh9 years ago
    Cyakora nemera ko Radio Salus ari yo yahinduye imyumvire n'imikorere mu itangaza makuru rya hano mu rwanda. Mbere yayo ntacyagendaga rwose. Niyo yazanye abanyamakuru b'abanyamwuga nyabo kandi bakora ibintu bazi, bize, bumva.
  • Gatsinzi9 years ago
    Ariko byahinduye ubuzima gute mwagiye mureka kutubeshya.....Kazungu arakore ubuntu ubu se Regis yagiye kuri City radio abandi bahunze kubera ko idahemba namwe ntimukatubeshye ...ejo bundi nabonye mukora iy'abahanzi bubatse amazu narayikunze cyane iterambere rero muri kutubwira ritarimo ibikorwa bagezeho mutubwira ntaryo mbona rwose.
  • lalal9 years ago
    Muri abashinyaguzi gusa.ngo ubuzima bwateye imbere?hahahahahahah Ubukene buranuma,nimwicekekere sha
  • frank9 years ago
    nishimiye kubona Claude kabengera umunyamakuru nemera w'umuhanga.
  • Laurent Ndikumana9 years ago
    nabwira rutamu nabagenzibe gukomerezaho
  • Hakizimana Gerine5 years ago
    nibyiza kuberako buri wese ajya ahari agafaranga



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND