Nizzo, Humble G na Safi bagize itsibda rya Urban Boyz nibo baherutse kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya gatandatu. Kuri ubu batangiye gahunda yo kuzenguruka igihugu bashimira abafana babafashije kwegukana iri rushanwa, ku ikubitiro bakaba bagiye guhera i Nyamata.
Ibi bitaramo byitwa “Intsinzi yacu, Intsinzi yanyu Tour” ni gahunda aba bahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz batangiye mu rwego rwo gushimira abafana babo babafashije kwegukana iki gihembo cya PGGSS6. Ku ikubitiro bakaba bagiye guhera i Nyamata aho bagiye kubanza gushimira abafana b’i Nyamata bababaye hafi mu gihe cya PGGSS6.
Iki gitaramo kigiye kubera i Nyamata, giteganyijwe tariki 8 Ukwakira 2016 kikazabera ahitwa ‘Palast Rock Hotel’ kwinjira akaba ari ibihumbi bitatu (3000frw) mu myanya y’icyubahiro, ibuhumbi bibiri (2000frw) mu myanya isanzwe ndetse n’igihumbi kimwe cy’amanyarwanda (1000frw) kubana bato.
Igitaramo Urban Boyz igiye gukorera i Nyamata
Ubwo ubuyobozi bwa Super Level twabubazaga aho bazakurikizaho nyuma yo kuva i Nyamata batangarije Inyarwanda.com ko bijyanye na gahunda nyinshi iri tsinda rifite batahita batangaza aho bazakurikiza kuko buri kintu ngo bazajya bagikora nyuma y’ikindi. Aha ubuyobozi bwa Superlevel bwatangaje ko nyuma yo kuva i Nyamata aribwo bazatangaza aho bazakurikizaho.
TANGA IGITECYEREZO