Kigali

Updates: Impamvu itumye Danny Nanone ari mu maboko ya polisi yamenyekanye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/04/2016 19:08
16


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2016 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuraperi Danny Nanone afunzwe, gusa ubwo iyi nkuru yasakaraga ntakintu na kimwe kigeze gitangazwa uyu musore yaba yazize cyane ko uruhande rwa polisi y’u Rwanda rutari rwigeze rubitangaza.



Nyuma yo kubabwira uburyo uyu musore yatawe muri yombi, umunyamakuru wa inyarwanda.com yashatse kumenya ukuri ku mpamvu nyayo yatumye uyu muraperi rukumbi ubarizwa mu irushanwa rya PGGSS6 ari mumaboko ya polisi, yegera umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali maze adutangariza mu byukuri icyo uyu musore afungiwe.

 

pggss6

Dany Nanone kugeza ubu yari umwe mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aho mu nshuro 6 iri rushanwa rimaze guhatanirwa uyu muraperi yabashije kuza mu bahanzi 10 inshuro eshatu, ni ukuvuga mu 2012, 2013 na 2016

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Sup Richard Iyaremye yaduhamirije ko Danny Nanone afunzwe akurikiranyweho gusagarira no kurwanya  abashinzwe umutekano. Ati ” Nibyo koko uwo musore ari kuri Sitasiyo ya polisi i Nyamirambo akurikiranyweho icyaha cyo gusagarira abashinzwe umutekano ubwo bari bagiye guhosha amakimbirane yarari hagati ye n’umukobwa bivugwa ko babyaranye.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje abwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko Danny Nanone abaye acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ngo habe hegeranywa ibikenerwa ubundi yoherezwe muri parike aho agomba kujya kuburana nkuko bijyenwa n’amategeko.

Abajijwe niba mugihe uyu musore yasaba imbabazi ntacyakorwa ngo arekurwe umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yagize ati” Ashobora gusaba imbabazi wenda uwo mukobwa bakagira uko bakemura ibibazo byabo, ibyo ntawe ubyanze, ariko agomba no kugezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwaho icyaha cyo gusagarira no kurwanya inzego z’umutekano.”

Ibi byabaye nyuma y'ubushyamirane bivugwa ko bwabaye hagati y'uyu muraperi n’umukobwa babyaranye, aho bapfa umwana babyaranye, maze inzego z'umutekano zikagerageza kubakiza.

Reba hano amashusho y'indirimbo ye 'Njye ndarapa'

Reba amashusho y'indirimbo 'Imbere n'inyuma' yakoranye na Bruce Melody






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Willz 8 years ago
    he is my favorite raper in this country gusa niba yasereye na polisi nazahare
  • 8 years ago
    ohh yihangane niwewabyiteye
  • kapo8 years ago
    Mico nyine nabe yitegura kurya izo million za PGGSS kuko danny yirangayeho amuciye mu myanya y'intoki
  • 8 years ago
    Uriya mwana aramushakaho iki kontacyo amumariye nyina yirya akimara
  • 8 years ago
    Iyi mbwa nubundi iriyemera
  • Niyomugabo charles8 years ago
    Niyihangane ark ntazongere
  • 8 years ago
    Biratangaje uburyo numva bashaka kumujyana mu rukiko kumgufu. Ntawe utagira umujinya Kandi ibyo yakoze ntawe bitabaho, so abo ba police nimba nta mutima ubabarira bagira rwose ndumva njye ari ikibazo Kandi nabo bashobora kuzisanga muri situation nkiyi nabo bakanga kubabarirwa. Sinumva uburyo Danny yaba yarwanije abashinzwe umutekano kugeraho bamufungu bakanamujyana murukiko. Yarabakubise se??? Police yurwanda rwose mwisubireho
  • olivier8 years ago
    ohh ibibuza kubona umugati ntibibura '''''ukuntu agiye guhomba gusa izo cash za PGGSS
  • 8 years ago
    Icyaha kigombwa guhanwa nta sentiments, rimwe na rimwe tubabona bambaye iriya myenda tukibwira ko babuze iyindi yo gutsapa, cg tukibwira ko ari imyenda isanzwe. Ariko sibyo uriya mwenda urakorerwa ni training itari hasi yumwaka afata imyitozo, bamukuba siyo raha, wowe rero ugera imbere yumu polisi cg umusirikare ukazana umutwe ukomeye menya ko bariya atari bagenzi bawe, iyo ubageze imbere ukurikiza icyo bagusaba, ugacisha make imbabazi ukazisaba witonze kuko icyubahirizwa namategeko si imbabazi. Murakoze
  • Jean8 years ago
    Ewana ubwo wasanga yagendeye kuba ngo ari umusitari akiha guswana nabashinzwe umutekano abasitari bajye bumvako ari abaturage nkabandi bose
  • rehema lambert8 years ago
    abanzi bacu ninkumi ko byabacanze la. bareeke inkumi erega
  • fanitha 8 years ago
    ntibyoroshye pe!
  • mwiza8 years ago
    Mwiriwe,ndabona hakwiriye campagne yo kwigisha abahanzi nyarwanda kwirinda SIDA no gukoresha agakingirizo kugirango birinde ibyo bibazo by'inda zitateguwe, naho ubundi mu myaka iri imbere ntawe twaba tugifite muzima.
  • bahati karambizi8 years ago
    njye kubwange nkumuhanzi ushimisha abafana benshi yaba abo mu gihugu cyacu ndetse nibindi namuvira inama agasaba imbabazi kuko ntacyaha cyitababarirwa kandi nawe numuntu kbx
  • mutsinzi eric8 years ago
    police rwose nibarekure danny kuko icyo sicyaha gikaze umuntu yafungirwa kugeza aho aganwa murukiko rero ndumva nyakubahwa perezida wa repubulika ya murenganura kuko ibyo nakarengane gakabije rwose atange indishyi yakababaro ariko afungurwe rwose ubwo se yari yiboneye ka contract muri Pggss none arafunzwe ubwo se amafaranga mwaba mumuhombeje murumva atari menshi se mumubohore rwose age kwikorera pee
  • 7 years ago
    oooooooooooh xry



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND