Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10; Antoinette Niyongira yasabwe anakobwa n’umukunzi we Kigenza Aimé Patrick, bashimisha inshuti n’imiryango mu birori biryoheye amatwi n’amaso byiganjemo imisango y’abasaza bazi kunononsora ikinyarwanda n’umuco nyarwanda, ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2015, nibwo Kigenza Aimé Patrick yerekeje iwabo wa Antoinette Niyongira aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti zari zimugaragiye, aramusaba ndetse amaze kumwemererwa n’umuryango aramukwa, mu birori byizihirijwe ahitwa mu Mudendezo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ibyicaro by'abageni byari byateguwe neza kuburyo byari binogeye ijisho
Antoinette yasabwe ndetse amaze kwemererwa Patrick baranamukwa
Antoinette ubwo yashyikirizwaga umukunzi we Patrick
Ibi birori byari agahebuzo, byitabiriwe n’abanyamakuru benshi bagenzi ba Antoinette Niyongira barimo abo bagiye bakorana mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abo mu bindi bitangazamakuru bagiye bahurira mu kazi, ndetse abanyamakuru benshi bagaragaye mu bikorwa n’imirimo yatumye ibi birori bigenda neza.
Abageni bahanye impano nka kimwe mu bimenyetso by'urukundo rwabo
Abafata amafoto n'amashusho meza y'urwibutso rw'ubukwe bwabo nabo bari babukereye
Umunyamakuru Sandrine Isheja yari agaragiye Antoinette muri ibi birori by'ubukwe bwe
Umunyamakuru Ariane Uwamahoro wa RBA nawe yari yaje gushyigikira mugenzi we
Assumpta Mukeshimana wa TV1 nawe yari umwe mu baje gufatanya na Antoinette ngo ubukwe bwe bugende neza
Umunsi wari utegerejwe na bombi wari wageze, ibyishimo byari byose
Abageni bagaragazaga ibyishimo mu maso yabo, bakajya bananyuzamo kenshi bakamwenyura
Abahanzi batandukanye basusurukije ibi birori byo gusaba no gukwa
Nyuma y’iyi mihango yo gusaba no gukwa, tariki 28 Ugushyingo 2015, Antoinette na Patrick bazasezerana imbere y’Imana, ndetse banizihize ibirori by’ubukwe bwabo muri Green Hills i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari naho abatumiwe muri ibi birori bazakirirwa, bagafatanya n’inshuti n’imiryango kwizihiza no kwishimira uyu munsi wabo udasanzwe.
Antoinette Niyongira na Aimé Patrick Kigenza bagiye kubana nyuma y’imyaka ine bamaze bakundana, muri Kanama umwaka ushize bakaba aribwo bagaragaje gahunda ihamye y’urukundo rwabo ubwo uyu musore Patrick Kigenza yambikaga umukunzi we Antoinette impeta y’urukundo (Fiancailles) imuhamiriza ko ari we mukobwa yahisemo ko bazabana akaramata.
TANGA IGITECYEREZO