Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10; Antoinette Niyongira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kigenza Aimé Patrick, imbere y’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda basezerana kuzabana akaramata bagafatanya byose, ubu imbere y’amategeko bakaba baramaze kuba umugore n’umugabo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2015, nibwo Antoinette Niyongira yasezeranye imbere y’amategeko na Kigenza Aimé Patrick bari bamaze myaka ine bakundana, imihango yo kurahirira kuzabana akaramata ikaba yarabereye mu murenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Antoinette n'umukunzi we Patrick bari bafite ibyishimo mbere yo gusezerana imbere y'amategeko
Kuri uyu munsi wabo w'ibyishimo n'amateka, bari baje babukereye. Izi nizo nkweto bari bambaye
Antoinette Niyongira yari yabukereye, yari yitwaje agakapu ko mu ntoki (sac à main) gafite ibara ryiza rya zahabu
Antoinette Niyongira n'umukunzi we Patrick Aimé Kigenza
Inshuti n'abavandimwe b'umusore n'umukobwa bari babukereye
Kugeza ubu Antoinette Niyongira na Kigenza Aimé Patrick bamaze kuba umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba basezeranye nyuma y’aho ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 21 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2015, Kigenza Aimé Patrick yari yerekeje iwabo wa Antoinette Niyongira aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti zari zimugaragiye, akamusaba ndetse amaze kumwemererwa n’umuryango aramukwa, mu birori byizihirijwe ahitwa mu Mudendezo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Aha bari bicaye mu murenge bakurikirana inyigisho mbere yo gusezerana
Antoinette Niyongira akanyamuneza kari kose mbere yo gusezerana
Imbere y'ibendera, barahiye kuzabana akaramata
Isheja Sandrine Butera, ni umwe mu nkoramutima za Antoinette ukomeje no kumuba hafi cyane mu bukwe bwe
Nyuma y’iyi mihango yo gusaba no gukwa ndetse n’iyo gusezerana imbere y’amategeko, tariki 28 Ugushyingo 2015, Antoinette na Patrick bazasezerana imbere y’Imana, ndetse banizihize ibirori by’ubukwe bwabo muri Green Hills i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari naho abatumiwe muri ibi birori bazakirirwa, bagafatanya n’inshuti n’imiryango kwizihiza no kwishimira uyu munsi wabo udasanzwe.
TANGA IGITECYEREZO