Iyi ni inkuru itari nziza yatangiye kuvugwa kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, gusa bikaba byaje kumenyekana by'ukuri kuri uyu wa Kabiri aho Sandra yahamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko umubyeyi we yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaratabarutse ku cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.
Mu Kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Sandra Umumararungu umukinnyi wa filime nyarwanda akaba asanzwe ari umukunzi wa Bahati uririmba mu itsinda rya Just Family yatubwiye ko umubyeyi we yatabarutse kuri iki cyumweru azize uburwayi ndetse akaba yarapfiriye i Nyamata aho yari atuye ari naho hari kubera ikiriyo.
Sandra Umumararungu umukinnyi wa Filime akaba umukunzi wa Bahati ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we
Imihango yo guherekeza uyu mubyeyi ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016 i Nyamata n'ubundi aho yari atuye.
TANGA IGITECYEREZO