Umuhanzi ,umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba(MC), Bisangwa Benjamin Nganji yasezeranye imbere y’amategeko na Ufitinema Yvette.
Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mutarama 2016 nibwo umuhanzi Ben Nganji yasezeraniye mu murenge wa Nyakabanda, Akarere Nyarugenge,Umujyi wa Kigali. Umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe ku itariki 06 Gashyantare 2016.
Ben Nganji yarahiriye imbere y'amategeko ko Ufitinema Yvette abaye umugore we
Yvette na we yemeye ko Ben Nganji amubera umugabo bakazabana uko amategeko abiteganya
Nyuma yo gusezerana
Ben abwira Yvette ati " Ubu wabaye umugore wanjye byemerewe n'amategeko'
Biteganyijwe ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Tropicana ku Kicukiro, naho gusezerana imbere y’Imana bibere muri Paroisse ya Kicukiro Catholique,abatumiwe bazakirirwa muri Alpha Palace Hotel.
TANGA IGITECYEREZO