Kigali

Nkusi Arthur akomeje gushimangira ubuhanga bwe mu karere mu mwuga wo gusetsa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/04/2016 9:00
4


Umunyarwenya w’umunyarwanda Nkusi Arthur wanabigize umwuga, kuri ubu aricinya icyara nyuma y’ibitaramo bitandukanye yakoze mu karere muri uku kwezi kwa Mata, bikaba byaramufashije gutera indi ntambwe mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba.



Ibi bije nyuma y’ibitaramo bitatu bikomeye uyu munyarwenya yakoreye mu bihugu binyuranye byo mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba, birimo icya East African Comedy cyabereye muri Kenya ndetse n’icyabereye muri Uganda cyitwaga Jazz Comedy, aha hose akaba yarishimiwe bigaragara.

arthurUbuhanga Arthur yagaragaje muri East African Comedy bwatumye umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol agaragaza uburyo uyu musore ari umuhanga mu gusetsa

Ku ikubitiro umunyarwenya Nkusi Arthur yataramiye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya tariki 5 Mata 2016 aho yitwaye neza imbere yabandi ba nyarwenya bakomeye mu karere nk'uko Inyarwanda.com ibikesha abari bitabiriye iki gitaramo. Aha ninaho umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol yahamije ko yashimishijwe n’umunyarwenya w’umunyarwanda.

arthurNyuma yo kwigaragaza mu bitaramo 2 yakoze mu karere Arthur yatumiwe ku ma televiziyo atandukanye, aha ni kuri NTV yo mugihugu cya Uganda

arthurAha Arthur yarari kuganira n'umunyamakuru wa NBS; televiziyo yo mu gihugu cya Uganda

Akiva mu gihugu cya Kenya, Nkusi Arthur yahise yerekeza muri Uganda aho nabwo yitabiriye igitaramo cyahabereye kiswe Jazz Comedy, aha naho akaba yaragaragaje ubuhanga afite, bishimangira ko imbere he mu bijyanye n'umwuga wo gusetsa ari heza kurushaho.

 arthurNkusi Arthur mu gitaramo cya East Africa Comedy

arthurMu gitaramo cya Jazz Comedy, Nkusi Arthur yagaragarije ubuhanga bwe

Ubuhanga bwe, Nkusi Arthur yongeye kubwerekana mu gitaramo yayoboye cya Rwanda - Burundi Night aho yigaragarije abari bakitabiriye, akiyobora nk'umushyushyarugamba ariko anakoresha cyane impano ye y’urwenya.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jesca8 years ago
    nkusi numuhanga KBS tumushyigikire
  • ntirenganya samuel8 years ago
    arthaturamukunda ariko yongere ibitaramobyo muntara ave ikigali azemuturerehose.
  • ivan8 years ago
    my favorite gy ever
  • Bagga8 years ago
    Jye mbona ntabyo azi, arigana gusa... c'est juste mon avis, n'allez pas polemiquer.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND