Mu minsi ishize mu Rwanda hari hari impaka zikomeye hagati y'abashaka kwishyuza ibitangazamakuru amafaranga bitewe nuko bacuranga ibihangano by’abahanzi, ibintu bitakiriwe neza yaba mu bahanzi ndetse na ba nyiri ibitangazamakuru. Uyu mushinga rero si mu Rwanda gusa bawuteye utwatsi kuko no muri Uganda naho ari uko.
Ibi byabereye mu nama yahuje abahanzi muri rusange, leta ndetse n’abahagarariye ikigo cyagombaga kujya cyishyuriza abahanzi kitwa ‘Uganda performing Rights Society (URPS)’, icyakora abahanzi bahise basaba iki kigo guhagarika kwishyuza abantu kuko gikora mu buryo butubahirije amategeko.
Igihe uwari uhagarariye Leta muri iki gikorwa yageragezaga gusobanurira abahanzi byinshi kuri iyi gahunda yo kubishyuriza, Radio Moze wo mu itsinda rya Goodlyfe yahisemo guhita ahagarika inama nyuma yo guteza akavuyo akambura uwari uhagarariye Leta Micro agakangurira abahanzi barenga 300 bari bitabiriye iyi nama kudaha umwanya abo yitaga abatekamutwe.
Ykee Benda yari mu bitabiriye iyi nama
Hon. Bobi Wine, Radio Palasso na Weasel bari kumva ibiva mu nama
Cindy Sanyu atanga igitekerezo muri iyi nama
REBA HANO UKO RADIO (GOODLYFE) YAVANGIYE ABARI BATEGUYE INAMA IGAHITA IHAGARARA
AMAFOTO: Channo8
TANGA IGITECYEREZO