Inzu itunganya umuziki ya Touch record yamaze kwinjiza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, undi muhanzikazi mushya witwa Tony, wanamaze gushyira ahagaraga indirimbo ye ya mbere mu majwi n’amashusho yise ‘Sawa sawa’.
Nyuma yo kuba bari basanzwe bakorana n’abahanzi b’igitsina gabo ndetse basanzwe bazwi barimo abaraperi nka Jay Polly na Green P, ubuyobozi bwa Touch record butangaza ko TONY ari indi mpano nshya bifuje kugaragariza abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse bagatanga umusanzu wabo mu kuzamura abahanzi b’igitsina gore.
Rudahanwa Alain, umuyobozi wa Touch record ati “ Tony twamuhawe n’ababyeyi be, turateganya kumukorera imishinga ifatika nk’uko dukorera abandi bahanzi bari muri label yacu kandi twari tumaze igihe muri Touch records dushaka umuhanzi w’umukobwa kandi ufite impano.Twemeranyije gukorana nawe imyaka itanu iri imbere.”
Tony
Ku ruhande rwa Umutoni Liliane wahisemo gukoresha izina rya Tony mu rugendo rwe rwa muzika, ubwo yaganiraga n’inyarwanda.com, yadutangarije ko yishimiye kuba abashije gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere.
Uyu muhanzikazi avuga ko yakuze akunda kuririmba ndetse akaba yarabaye igihe kinini muri korali ariko akaba atari yarigeze agira amahirwe yo kugera ku nzozi ze zo gushyira ahagaragara igihangano cye bwite. Iyi akaba ayifata nk’intangiriro yo gusangiza abanyarwanda impano ye no kugera kuri byinshi, aho yemeza ko imiririmbire ye no kuba atinyutse kubyina ari umwihariko adasangiye n’undi muhanzikazi uwo ariwe wese bityo akaba yizeye ko bizamufasha kwigaragaza no kwigarurira igikundiro mu bakunzi b'umuziki.
Reba amashusho y'indirimbo 'Sawa sawa' ya Tony
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO