Muri Zaburi 127:3 hati "Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga." Kwibaruka ni icyemenyetso cy’ubudasa cy’umuryango wagutse. Umwana atera ubwuzu, iyo akina yizihiye imbuga y’urugo ni ibyishimo by’ikirenga ku muryango akomokamo. 2018 igeze mu mpera isize ab'ibyamamare Nyarwanda mu ngeri zinyuranye bib
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu byamamare bo mu Rwanda bibarutse muri uyu mwaka wa 2018. Abibarutse bagiye bagaragaza ibyishimo bidasanzwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashima Imana by’ikirenga yabahaye urubyaro.
Urutonde rw'abantu 15 b'ibyamamare mu Rwanda bibarutse muri 2018
Kuya 24 Mutarama 2018; Uwase Belinda wahataniye ikamba rya Miss Rwanda yaribarutse.
Uwase Belinda uri mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017, yibarutse impanga nyuma y’amezi atatu arushinganye n’umuyobozi wa kompanyi Select Kalaos, Theos. Belinda na Theos barushinganye kuya 07 Ukwakira 2017 mu birori byabereye i Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Belinda yibarutse abana babiri b’abahungu bavukiye mu bitaro bya La croix du sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.
Ku ya 06 Gashyantare 2018; Olivier Kavutse yibarutse imfura.
Umuririmbyi ukomeye Olivier Kavutse w’itsinda Beauty for Ashes yibarutse imfura y’umuhungu yabyaranye n’umugore we Amanda Fung bamaranye igihe mu rukundo. Umwana w’aba bombi bamwise Jireh Reign Shi-rong Kavutse, avuka tariki 06 Gashyantare 2018 Saa 9:55 z’igitondo muri Canada. Tariki 09 Nyakanga 2016 ni bwo Kavutse yarushinganye na Amanda. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo 2015 yari yamwambitse impeta y’urudashira. Imyaka itanu yari ishize aba bombi baziranye, iby’urukundo rwabo babyeruye muri 2014.
Kuya 23 Gashyantare 2018 ; Humble yabyaranye n’umunyamerikakazi.
Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys yabyaranye n’umukunzi we Amy Blauman hashize amezi atatu bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Happy announcement’. Umwana wa Humble Jizzo na Amy Blauman yavukiye muri Leta ya Washington iwabo w’umufasha wa Humble Jizzo mu mujyi wa Wenatchee mu bitaro bya Confluence Health Hospital. Mu minsi ishize ni bwo Humble na Amy bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore, mu birori bikomeye byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Kuya 30 Mata 2018; Umunyamakuru Michele Iradukunda wa RBA yaribarutse.
Nyuma y’amezi icyenda (9) arushinze, Umunyamakuru Michele Iradukunda w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yibarutse imfura ye y’umuhungu yabyaranye n’umugabo we David Humud barushinganye kuya 12 Kanama 2017. Ubukwe bwa Michele Iradukunda w’imyaka 29 na Humud bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye. Michele yumvikana kuri Magic Fm guhera saa moya z’ijoro kugera saa yine z’ijoro, ijwi n’isura bye byongera kugaragara kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ no mu bindi biganiro.
Kuya 04 Giracusi 2018 ; Adrien Niyonshuti yibarutse umuhungu
Umukinnyi w’umukino w’amagare Adrien Niyonshuti yabyaranye na Umutesi Elyse umwana w’umuhungu bahaye izina rya ‘Diego’. Adrien ni umukinnyi wabigize umwuga kuva muri 2009. Ku ya 19 Ugushyingo 2017 Adrien Niyonshuti n’umufasha we bahamije isezerano ryo gushyingiranwa.
Ku ya 06 Gicurasi 2018 ; Miss Jojo yibarutse umwana w’umukobwa.
Josiane Iman Uwineza wamenyekanye nka Miss Jojo mu ruhando rwa muzika nyarwanda agakundwa bikomeye mu Rwanda, yibarutse umwana w’umukobwa muri uyu mwaka. Miss Jojo yarongowe na Salim Minani bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, bombi bakoze ubukwe bw’agatangaza kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017. Muri Werurwe 2017 ni bwo Miss Jojo n’umugabo we basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.
Kuya 06 Kamena 2018 ; Umukinnyi Eric Rutanga yibarutse imfura.
Umukinnyi Eric Rutanga wa Rayon Sports yibarutse imfura ye n’umufasha we Umunyana Shemsa Sulatan. Umwana wabo bamwise Isimbi Taaliah, yavukiye mu bitaro bya Police ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Kuya 24 Kamena 2018 ; Jules Karangwa na Sandra bibarutse imfura
Jules Karangwa umunyamakuru w'imikino wamenyekaniye cyane kuri Royal Tv akaza kuhava yerekeza kuri Radio10 na Tv10, yibarutse imfura ye n’umufasha we Sandra. Mu bitaro bya Polyclinique Medico Socialeho bakunze kwita kwa Habyarimana ni ho uyu muryango wibarukiye imfura yabo y'umuhungu. Jussi Owen Karangwa ni yo mazina uyu munyamakuru Jules Karangwa yise umwana we.
Kuya 10 Nyakanga 2018; Manzi Nelson wa Korali Ambassadors yibarutse imfura.
Tariki 10 Nyakanga 2018 ni bwo umuryango wa Manzi Nelson uririmba muri Ambassadors of Christ wibarutse imfura y'umukobwa. Ni nyuma y'amezi 9 Nelson Manzi arushinganye n'umukunzi we Irakiza Eunice. Imfura yabo bayise 'Akeza Tona Manzi'. Manzi Nelson ni umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo. Tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Irakiza Eunice basezerana imbere y'Imana n'imbere y'abakristo n'imiryango yabo.
Kuya 24 Nyakanga 2018 ; Diane wa True Promises na Healing yibarutse imfura.
Nyirashimwe umuririmbyi ukomeye wa True Promises Ministries na Healing Worship Team yibarutse imfura ye n'umugabo we Eric Mpore. Yibarukiye mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru. Tariki ya 30 Nzeli 2017 ni bwo Diane Nyirashimwe na Eric Mpore basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabareye ku Kimironko kuri Foursquare Gospel church. Imfura ya bo y’umukobwa bayise Keza Abliella.
Kuya 18 Nzeri 2018 ; Kamichi yibarutse umukobwa
Umuririmbyi Bagabo Adolphe Karidinali wamamaye nka Kamichi yibarutse umukobwa yabyaranye n’umugore we atifuje ko amazina ye atangazwa. Aba bombi babyaranye bamaze amezi atatu barushinze. Umwana wa bo yavutse ku isaha ya Saa Moya n’iminota mirongo itatu, ku isaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 08 Kamena 2018 ni bwo Kamichi yasezeranye n’umukunzi we mu muhango wabereye Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee.
Kuya 05 Ukwakira 2018 ; Umunyamakuru Anita Pendo yaribarutse ubuheta.
Umunyamakuru akaba na-Djs Anita Pendo yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu (Ubuheta) yabyaranye n’umunyezamu wa AS Kigali, Alphonse Ndanda. Ni umwana waje asanga imfura yabo bise Tiran wavutse tariki 29 Kanama 2017. MC Anita asanzwe ari umunyamakuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Mu minsi ishize iby'aba bombi byajemo rushorera, Ndanda yemeza ko yamaze guca ukubiri na Anita Pendo, atangaza ko bahujwe no kuba byarabyaranye.
Kuya 16 Ukwakira 2018; Umuhanzikazi Ciney yibarutse umukobwa.
Kuwa 12 Gicurasi 2017 ni bwo umuraperikazi Uwimana Aisha wamamaye nka Ciney yasezeranye imbere y’amategeko na Tumusiime Ronald. Imfura yabo y’umukobwa yavukiye mu bitaro by’Umwami Faisal. Ciney ni umuhanzikazi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Igire’, ‘Tuma bavuga’, ‘Nkunda’ n'izindi zagiye zikundwa. Kuwa 02 Nyakanga 2017 nibwo yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we mu rusengero rwa St Etienne ruherereye i Nyamirambo.
Urutonde rw'abibarutse muri uyu mwaka ni rurerure,...reka duhinire aha.
TANGA IGITECYEREZO