Mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, aribwo hategerejwe igitaramo cy’umuhanzi Stromae kigomba kubera kuri stade ya ULK Gisozi, uyu muhanzi waraye ageze i Kigali mu ijoro ryakeye, nk’uko byari biteganijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yabyutse agirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Iki kiganiro cyabereye muri Hotel The Mille Collines, ari naho uyu muhanzi yaruhukiye. Kuva ku isaha ya saa tatu n’igice abanyamakuru bo mu Rwanda hamwe n’itangazamakuru mpuzamahanga ryari ryabukereye, aho biyandikishaga ku bwinshi kubabishinzwe kugirango baze kubasha kwitabira iki kiganiro.
Itangazamakuru ryari ryabukereye
Ahagana ku isaha ya saa tanu zuzuye nibwo Stromae yinjiye mu cyumba cyari giteganyijwe kuberamo iki kiganiro n’abanyamakuru, maze nyuma yo kwicara mu mwanya, abanyamakuru bahita batangira kubaza ibibazo bitandukanye uyu musore bijyanye n’ubuzima bwe bwite, ubuhanzi bwe ndetse n’uburyo yiteguye iki gitaramo gisoza, urukurikirane rw’ibitaramo(racine carrée) yatangiye ku itariki nk’iyi mu 2013 bwo kuzenguruka amurikira abakunzi be iyi album yakunzwe cyane hirya no hino ku isi.
Nyina, umubiligikazi Miranda Marie Van Haver, ni umwe mu baherekeje umuhungu we ndetse nawe yari mu cyumba cyabereyemo iki kiganiro
Iki kiganiro cyaranzwe n’ibibazo bitandukanye byinshi byari bifitanye isano n’inkomoko y’uyu muhanzi ifite aho ihuriye n’u Rwanda dore ko se, Rutare Pierre yari umunyarwanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Stromae hamwe n'umujyanama we(iburyo) na Judo Kanobana uhagarariye Positive production(ibumoso)
Stromae yanahawe igikombe cya Salax award yegukanye nk’umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we mu mahanga wazamuye ibendera ry’u Rwanda mu mwaka wa 2013. Uyu muhanzi yanabajijwe niba yaba azi umuziki n’abahanzi babanyarwanda. Aha yavuze ko yumvise umuhanzikazi Teta Diana gusa avuga ko nta byinshi azi ku muziki w’abanyarwanda uretse kuba yarajyaga akurikirana umuziki wo hambere.
Mike Karangwa umwe mu bayobozi ba Ikirezi group itegura Salax Award yamenyesheje Stromae ku yegukanye igihembo, baboneraho kukimushyikiriza
Umunyamakuru Nzeyimana Luckman(Lucky)wari warabitse iki gihembo yahise agishyikiriza Stromae
Turimo turagerageza kubategurira ibibazo n’ibisubizo byose uko byakabaye uyu muhanzi yabajijwe n’ibisubizo yatanze kuburyo tubibagezaho mu gihe kiri imbere.
TANGA IGITECYEREZO