Bamwe mu banyempano zitandukanye nk’abahanzi n’abandi bikunze kugaragara ko iyo mpano akenshi haba hari umuntu runaka wo mu miryango yabo uba yarayihoranye ndetse kenshi impano itangira kugaragara umuntu akiri muto. Solomon, umwana wa Bobi Wine yagaragaje impano yo kuririmba ndetse binashobotse akaba yagera ikirenge mu cya Se umubyara.
Mu ijoro ryashize, Kampala Solomon, umuhungu wa Bobi Wine yaraye agaragaje impano idasanzwe yo kuririmba. Ibi uyu mwana w’umuhungu yabigaragarije muri studio za NTV mu kiganiro kiyoborwa na Douglas Lwanga cyitwa NTV Beat Programme ubwo yajyaga kuvuga ku gikorwa kizaba ku itariki 3 Ukuboza 2017 kitwa DSTV Kampala Kids Run akaba ari umwe mu bana batowe nk’abavugizi b’iki gikorwa.
Ubusanzwe Solomon akunda kuba ari kumwe na Papa we
Mu gihe yari ari kuri mikoro za NTV, Douglas yasabye Solomon kuririmba imwe mu ndirimbo za Papa we, Bobi Wine. Indirimbo yahise iza mu mutwe wa Solomon ni ‘Super Woman’ ya Bobi Wine yahimbiye ababyeyi b’abagore bose harimo na Barbie Itungo, umugore we akaba na Mama w’abana be.
Aho baba bari hose Solomon akunda kugaragariza papa we urukundo rwinshi
Solomon Kampala uherutse gukora ikizamini gisoza amashuri ye abanza aho yigaga Kabojja Junior School iherereye mu mujyi wa Kampala. Uyu mwana yaririmbye mu ijwi ryiza cyane ndetse bidashidikanywaho ko ahawe ubufasha yazavamo umuhanzi ukomeye mu minsi iri imbere.
Bobi Wine n'abana be
TANGA IGITECYEREZO