Kigali

Rose Muhando uvuga ko yatererejwe amadayimoni yasabwe gusubira muri Tanzania igitaraganya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2018 17:14
0


Ihuriro ry’Abanyamuziki mu gihugu cya Tanzania (TAMUFO) ryategetse umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando uvuga ko yatererejwe amadayimoni, gusubira muri Tanzania igitaraganya kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye.



Aganira n’ikinyamakuru Amani, umunyamabanga w’ihuriro Stella Joel yavuze ko biteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe na Rose Muhando. Ibi bitangajwe nyuma y’uko minsi ishize, uyu muhanzikazi yagaragaye ku mashusho asengerwa n’Umukozi w’Imana, James Maina mu rusengero Neno Evangelism.

Muri aya mashusho, uyu mukozi w’Imana aba avuga ko ari kwirukana amadayimoni ari muri Rose Muhando, ushinja uwahoze ari umujyanama we Nathan kuyamuterereza.

Bwana Joel, ati “Nk’ihuriro tureba cyane imibereho y’abahanzi ba Tanzania, twafashe umwanzuro wo kwita ku kibazo cya Rose Muhando. Muri ariya mashuho, ashinja uwahoze ari umujyanama we Nathan ibintu bibi. Ibyo amushinja ni isura mbi ku ruganda rwacu rw’imyidagaduro."

Akomeza ati “Twasabye ko Rose Muhando agaruka muri Tanzania igitaraganya. Twumvise ko acumbitse ku nshuti ye y’umuhanzi ituye muri Kenya. Twanahamagaye Nathan kugira ngo azaze asobanure ibyo ashinjwa na Rose Muhando. Twe, nk’ihuriro twizera ko Rose Muhando atafashwe n’amadayimoni, ahubwo hari ibintu ari kwitiranya."

Image result for Rose Muhando ordered to return to Tanzania immediately

Rose Muhando avuga ko yatererejwe amadayimoni n'uwahoze ari umujyanama we.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nk’ihuriro bashatse umuganga wo kwita kuri Rose Muhando igihe azaba agarutse muri Tanzania. Yavuze ko bahamagaye dogiteri Apollo wo mu Buhinde kugira ngo azabe ari we umusuzuma.

Umunyamategeko wa Rose Muhando, Pasiteri Daud Mashimo yavuze ko Muhando atameze neza ariko ngo amaze iminsi abonana n’abanyamasengesho bo muri Kenya, ku buryo yongeye gusubira ibuzima nyuma y’uko yirukanwemo amadayimoni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND