Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye ndetse bamaze igihe muri muzika y'u Rwanda, uyu muhanzi muri iyi ari kumvikana mu ndirimbo zinyuranye na Bruce Melody ndetse kenshi indirimbo aba bombi bahuriyemo zikaba zaragiye zikundwa kimwe mu bituma bakomeza gukorana cyane ko aba ari nabahanzi bagezweho cyane hano mu Rwanda.
Nkuko Riderman abisobanura muri iyi ndirimbo ngo indimi zikoreshwa ku Isi zihindagurika bitewe n'umuvuduko w'uyu mubumbe, aha uyu muraperi akaba yahise atangira kuririmba amwe mu magambo akoreshwa n'urubyiruko muri iyi yiganjemo ayo bashobora kuganira waba utaba mu isi y'urubyiryuko cyane rwo mu mujyi ukaba utabasha gusobanukirwa ibyo bavuze.
Ikinyarwanda ni indirimbo ya kane aba bahanzi bahuriyemo mu gihe gito gishize dore ko mu minsi ishize batangiye bakorana indirimbo bise 'wancitse vuba', nyuma basubiranamo iyo bise 'Urugamba' ariko kandi aba bahanzi baherutse no guhurira mu ndirimbo yitwa 'Ntakibazo' ya Urban Boys gusa bar mu batumye iyi ndirimbo iryoha. kuri ubu rero Riderman na Bruce Melody bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise 'Ikinyarwanda'.
Aba bahanzi bahuje kuba bose baregukanye ibikombe bya PGGSS
Iyi ndirimbo nshya ya Riderman na Bruce Melody 'Ikinyarwanda' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Madebeat. Riderman aganira na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko mu minsi ya vuba baba bashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo dore ko imirimo yo kuyafata no kuyatunganya yo iri kugana ku musozo ku buryo umunsi uwo ariwo wose bayashyira hanze.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'IKINYARWANDA' YA RIDERMAN NA BRUCE MELODY
TANGA IGITECYEREZO