Kigali

REMERA: Bruce Melodie yifatanyije n'abaturage kurara inkera babyina intsinzi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/08/2017 18:07
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 ni bwo hatangajwe amajwi yavuye mu ibarura ry’amajwi yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika. Abaturage bo mu mujyi wa Kigali baraye babyina intsinzi, Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi baharawe yifatanyije n'abaturage i Remera kurara inkera babyina intsinzi.



Iyi nkera yo kubyina intsinzi yabereye muri The Mirror Hotel mu kabyiniro kaho kitwa Classic Club aha niho uyu muhanzi yari yateguriye igitaramo cye yise Intsinzi, aho yageze ku rubyiniro mu masaha ya saa saba z'ijoro maze ataramira abantu ku buryo bwa Live hafi isaha n’igice ahita ajya kuruhuka.

REBA HANO UBWO BRUCE MELODIE YARIRIMBAGA BWA MBERE INDIRIMBO YE 'NTIDUKINA'

Uyu muhanzi uharawe cyane muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntidukina’, iyi ikaba ari indirimbo yakoze asubiramo iyitwa ‘Ikinya’ ikunzwe cyane. Iyi ndirimbo 'Ntidukina' Bruce Melody yayikoze mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubyina intsinzi. Iyi ndirimbo akaba ari nayo yasorejeho muri iki gitaramo.

REBA AMAFOTO:

Bruce MelodieBruce MelodieBruce Melodie yaririmbaga umuziki wa LiveBruce MelodieBruce MelodieBruce Melodie

Bruce Melodie yararanye inkera n'abafana ba muzika babyina intsinzi

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmanuel -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND