Ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2015 nibwo i Gikondo ahasanzwe habera Expo habereye igikorwa cyo guhitamo abahanzi 10 bazakomeza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super star ku nshuro ya 5. Anitha Pendo akaba yari umwe mu bashyushyarugamba yaje yambaye ikanzu avuga ko yamariyeho umushahara we wose.
Umushyushyarugamba(MC) Anitha yaje yambaye ikanzu idasanzwe. Ubwo mugenzi we MC Tino bari bari gufatanya akazi yamubazaga aho yaguriye iyo kanzu n’amafaranga yamutwaye, Anitha ntiyazuyaje kwemeza ko nubwo amaze igihe kinini akora akazi k’ubushyushyarugamba ndetse akaba amaze igihe mu myidagaduro muri rusange, ko amafaranga yose yakoreraga yayabikiraga ikanzu yagaragaye yambaye.
Ati”Maze igihe kinini ndi muri iyi game(umukino), nayikubitiwemo , amafaranga yose nakoreye nayabikiye iyi kanzu”
Nubwo yabivugaga mu rwenya ariko benshi mu bakobwa n’abagore baganiriye na inyarwanda.com bemeje ko ikanzu Anitha yari yamabaye itapfa kwigonderwa na buri wese. Bamwe bemeje ko aribwo bwa mbere babona MC Anitha yaberewe kuri urwo rugero. Gusa hakaba nabemeje ko iriya kanzu yagaragazaga ubwambure bwe ubwo yatambukaga, bakavuga ko yari kuba nziza kurushaho iyo iba iterekana cyane imiterere y'amaguru ye cyane cyane igice cy'amatako.
Mu mafoto uko ikanzu ya Anitha yaje yambaye yari iteye
Iyi niyo kanzu Anitha avuga ko yamariyeho umushahara wose amaze igihe akorera
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO