Umuhanzikazi Oda Paccy mu mpera z’iki cyumweru yakoze urugendo yerekeza mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe muri gahunda ya Profemme aho uyu muraperikazi yari yagiye gufasha abaturage bo muri aka gace kumenya uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Oda Paccy arishimira uru rugendo rurerure yakoze kandi ruvunanye cyane ko uva mu muhanda wa kaburimbo ugakora n’urundi rugendo mu muhanda w’ibitaka, uyu muraperikazi aragira ati ” Nikure ariko byari sawa abaturage bishimiye umuziki wanjye bakunze kubona umuhanzi nyarwanda amaso kuyandi, kuri bo kubona umuhanzi byari nk’inzozi nkurikije uko babimbwiye.”
Abafana ba Oda Paccy bamusanze ku rubyiniro babyinana umuziki
Oda Paccy yakomeje ahamya ko nubwo rwari urugendo rurerure ruvunanye ariko rwari urugendo rwiza kuko rwatumye amenya igice kinini cy’igihugu cye atari yarigeze amenya. Ati” Byari bigoye kuhagera ariko nyuma yo kuhagera no gutekereza urugendo umuntu yakoze nibwo umenya ko nubwo wavunitse ariko wavunikiye ukuri, kuko hari byinshi uba wigiyemo.”
Uyu muraperikazi uhamya ko yanyuzwe n’ukuntu abaturage bo muri uyu murenge wa Mahama bakiriye ibihangano bye, yongeye guhamya ko yasanze atari ngombwa gusa ko umuntu arekera ibikorwa bye bya muzika mu mijyi cyane ko no mu byaro byose by’igihugu abahanzi banyuranye bahafite abafana.
Oda Paccy yishimiye cyane abaturage bo muri uyu murenge
Abayobozi b'uyu murenge bafatanye ifoto y'urwibutso na Oda Paccy
Oda Paccy ari mu bitaramo byo kuririmba mu duce tunyuranye tw’igihugu aho agenda yigisha abanyarwanda batuye muri utwo duce kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo abafata ku ngufu abana b’abakobwa, abagabo n’abagore bakubitirwa mu ngo.
TANGA IGITECYEREZO