RFL
Kigali

Nyuma y’umwaka badahurira mu gitaramo Kitoko na Emmy bagiye gutaramira muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2016 10:12
1


Abahanzi Kitoko na Emmy bamamaye muri muzika nyarwanda bakaza kuva mu Rwanda berekeza ku migabane itandukanye, aho Emmy yerekeje muri Amerika naho Kitoko akerekeza mu gihugu cy’u Bwongereza, kri ubu nyuma y’umwaka badahurira mu gitaramo bagiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Aba bahanzi b’inshuti kuva na mbere bakiba mu Rwanda baherukaga guhurira mu gitaramo umwaka ushize wa 2015 muri Rwanda Youth Forum. Kuri ubu bambariye kongera gushimisha abakunzi babo nkuko tubikesha Emmy umwe mubatumiwe muri iki gitaramo kiswe “African Summer bash”.

Emmy mu magambo ye,ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati”Baradutumiye ngo dutaramane n'abantu muri iki gihe Amerika izaba iri mu gihe cy’ubushyuhe twiteguye gutaramana n’abazitabira iki gitaramo ndibaza kuri ubu ari njye ari Kitoko twese dufite ibihangano bishya kandi twifuza kubigeza ku bakunzi ba muzika yacu kandi hari icyizere ko tuzishimana bikomeye n’abakunzi ba muzika.

kitokoIgitaramo cya Kitoko na Emmy i Texas giteganyijwe muri Kanama 2016

Usibye Emmy uzaba ari muri iki gitaramo, hazaba hari na Kitoko uzwi mu ndirimbo nka; Agakecuru, Ikiragi, Nyina w’undi, Usa na Bikiramariya, Ko wanyanze, Turacyakundana ndetse n’izindi amaze gushyira hanze nka Pole Pole, I’m in love n'izindi, zose akazaziririmbira abakunzi be bazitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo cyiswe African Summer bash, giteganyijwe kuba tariki ya 13 Kanama 2016 kikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kitoko ndetse na Emmy ni bamwe mu bahanzi bambariye gushimisha abazitabira icyo gitaramo kizabera muri Texas kwinjira bikazaba ari amadorali 30 y’Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dopazzo8 years ago
    None iyo bavuze ngo kizabera Texas ubwo twamenya arihe exactly nkubu Texas ifite dallas, abilene, amarillo, labbock, austin n'andi ma cities menshi ubwo twamenya arihe exactly nkabashaka kucyitabira?





Inyarwanda BACKGROUND