Tariki 21 Ukwakira 2016 ni bwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Iranzi Jean Claude na Uwera Aline bemeranyijwe kurushinga, nyuma yo gusezerana Iranzi yasubiye i Burayi aho asanzwe akina, nyuma y’amezi ane gusa basezeranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017 inkuru yabaye impamo ko bibarutse imfura yabo.
Iranzi Jean Claude ukinira MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia, yamaze kubyarana na Uwera Aline bari bamaze igihe kirekire bakundana nyuma bakaza gusezerana imbere y’amategeko, umunyamakuru wa Inyarwanda.com amakuru yakuye ku nshuti z’uyu mukinnyi yadutangarije ko bibarutse umwana w’umuhungu.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yamenyekanye cyane akinira APR FC, yamazemo imyaka umunani ndetse akanayibera Kapiteni mbere yuko yerekeza muri Slovakia muri uyu mwaka.
Imfura ya Iranzi J. Claude na Uwera AlineIranzi J. Claude na Uwera Aline bamaze kwemeranya kubana imbere y'amategeko ubu bamaze no kwibaruka imfura yabo
TANGA IGITECYEREZO