Kigali

Niyitegeka Gratien (Seburikoko) ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize urupfu rutunguranye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2018 19:43
3


Umukinnyi wa Filime akaba n'umunyarwenya kabuhariwe ndetse n'umwe mu bajya bayobora imisango y'ubukwe, Niyitegeka Gratien cyangwa Seburikoko nk'uko yamamaye ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize urupfu rutunguranye cyane ko atigeze arwara ngo arembe nk'uko wenda bikunze kubaho.



Seburikoko aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko yamenye amakuru y'urupfu rw'umubyeyi we kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kanama 2018 mu ma saa munani ariko bakemeza amakuru yo gutabaruka kwe neza ari uko Seburikoko cyangwa Niyitegeka Gratien ahageze mu ma saa kumi z'umugoroba. Abajijwe uko yumvise inkuru y'urupfu rwa mama we Seburikoko wumvikanaga afite agahinda yatangaje ko nawe yabyumvise gutyo ariko rwose ahamya ko umubyeyi we yitabye Imana azize urupfu rutunguranye. Yagize ati:

Ntabwo yari arwaye, saa sita yabwiye umwana ngo narebe aho atemberera amubise arebe ko yabona udutotsi twa saa sita bityo umwana aho yari agiye akumva nta mahoro afite aho yaje kugarukira mu rugo yasanze uyu mubyeyi ngo ari gutaka mu nda ndetse yenda kwikubita hasi. Nyuma ni bwo uyu mwana yatabaje mushiki wa Seburikoko uba mu karere ka Rulindo nawe ahageze bamushyira ku buriri ariko bumva yashizemo umwuka.

Seburikoko

Seburikoko yagize ibyago byo kubura umubyeyi we

Seburikoko wumvaga ko atarakira neza uko umubyeyi we yitabye Imana azize urupfu rutunguranye yabwiye Inyarwanda.com ko gahunda zo guherekeza uyu mubyeyi ziri kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama 2018 mu karere ka Rulindo aho uyu mubyeyi we yari atuye. Saa yine ni bwo bazasezera umurambo mu rugo aho nyakwigendera yabaga nyuma hakurikireho gahunda zo kumushyingura. 

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xray6 years ago
    Oooh Gracien niyihangane twifatanyije nawe mu kababari kndi Imana yakire mubayo uwo mubyeyi.
  • pedro someone6 years ago
    Niwihangane pe! Kandi mwese mwihangane nukuri ndababaye ariko Imana imwakire mu bayo
  • Hakizimana joseph6 years ago
    nukwihangana sebu niwacu twese



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND