Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 i Huye mu kabyiniro ka 144 habereye igitaramo cy’urwenya cyahuriyemo abanyarwenya bakunzwe nano mu Rwanda aribo Rutura (Nkusi Arthur), Seburikoko (Niyitegeka Gratien) na Ben Nganji. Abitabiriye iki gitaramo bakubise baruzura imyanya yo kwicaramo irashira abandi barahagarara.
Iki gitaramo cyabereye mu kabari ka 144 mu mujyi wa Huye cyashimangiye ko Seburikoko na Ben Nganji badukanye uburyo bwo gusetsa baririmbira abantu dore ko aba bombi bamaze kwinjira muri muzika bityo bakaba bafite umwihariko wo gusetsa abantu babaririmbira mu ndirimbo zicuranze ku buryo bwa Live mu gihe Nkusi Arthur uzwi nka Rutura we aba asetsa abantu byeruye ku buryo bwa kinyarwanda.
Ubwo iki gitaramo cyari gihumuje aba banyarwenya barahiriye imbere y’abafana babo ko bagiye gukomeza kwihuriza hamwe mu rwego rwo kuzamura impano yo gusetsa mu Rwanda ndetse abantu bakaba bagiye kubabona kenshi mu bitaramo binyuranye.
REBA AMAFOTO:
Ben Nganji yasusurukije abantu bigera aho bamuha amafarangaMwite uko ushaka Sekaganda, Garasiyani cyangwa Seburikoko aha yasetsaga abantuNkusi Arthur cyangwa Rutura aha yasetsaga abantuBashimiye abafana bitabiriyeAbafana bari bakubise baruzura, ibyishimo byari byinshi ku maso yabo, mu gihe icyari akabyiniro cyari cyabaye icyumba cy'urwenya bicaye batimaje
AMAFOTO: IHORINDEBA LEWIS -INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO