Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 riri kugana ku musozo nyuma y'uko abakobwa bose bahagarariye Intara enye n'umujyi wa Kigali bamaze kumenyekana kuri ubu hakaba hakurikiyeho icyiciro cyo gushakisha abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero uzatanga uvamo Nyampinga w’u Rwanda bakazamenyekana kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018.
Muri Miss Rwanda, iyo batoranya aba bakobwa bazavamo Nyampinga w'u Rwanda, bagendera ku ngingo eshatu z’ibanze arizo Ubwenge, Umuco n’Uburanga, icyakora igice gikunze gukurura impaka ni uburanga cyane ko atari kenshi abantu bakunze guhuriza ku kijyanye n’uburanga. Mu bakobwa 35 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n'umujyi wa Kigali, Inyarwanda.com twahisemo kubarebera muri aba bakobwa bose icumi bahita batambuka mbere y'abandi babaye bareba uburanga gusa.
Mu kureba aba bakobwa icumi abanyamakuru ba Inyarwanda twicaye tureba abahiga abandi mu buranga muri 35 bose bari guhatana, aba bakaba aribo bahita batambuka babaye bareba uburanga gusa ariko kuko atari bwo bareba gusa ntawahita ahamya ko ari bwo bwabatambutsa. Kuko uburanga ari kimwe mu birebwaho muri iri rushanwa, ibi bivuze ko bari mu bafite amahirwe yo kwinjira mu mwiherero mu gihe baba bitwaye neza mu gusubizanya ubwenge ntakabuza bahita bagaragara muri 20 bazajya mu mwiherero.
Umwiherero ubusanzwe uzajyamo abakobwa 20 muri 35 bari guhatana bivuze ko hari abakobwa 15 bazahita bataha batinjiye mu mwiherero. Aba bakobwa makumyabiri bazajya mu mwiherero bakaba aribo bazatoranywamo umukobwa uzegukana ikamba n’ibisonga bye bibiri.
Dore abakobwa 10 Inyarwanda yahaye amahirwe yo kujya mu mwiherero, haramutse hashingiwe ku buranga
Uwase Fiona yatomboye nimero 29 ari nawo mubare atorerwaho muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'UburengerazubaIradukunda Liliane yatomboye nimero 7 ari nawo mubare atorerwaho muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'Uburengerazuba
Umunyana Shanitah umukobwa watomboye nimero 1 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'Amajyepfo
Mushombakazi Jordan yatomboye nimero 16 muri Miss Rwanda 2018, uyu akaba ahagarariye intara y'Amajyepfo
Irakoze Vanessa yatomboye nimero 5 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'Amajyepfo
Teta Shalon yatomboye nimero 16 akaba ahagarariye umujyi wa Kigali
Ishimwe Belly Stecy yatomboye nimero 19 muri Miss Rwanda 2017 akaba ahagarariye intara y'AmajyaruguruIngabire Divine yatomboye nimero 34 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'AmajyaruguruUmutoniwase Paula yatomboye nimero 26 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'AmajyaruguruIrebe Natacha Ursule yatomboye nimero 21 muri Miss Rwanda 2017 akaba ahagarariye intara y'Amajyaruguru
TANGA IGITECYEREZO