Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 25 bazahagararira intara zose n’umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama kuva ku isaha ya saa sita zuzuye z'amanywa nibwo hatangiye uburyo bwo guha amahirwe buri mukobwa binyuze ku butumwa bugufi bwa telefoni(sms).
Kuri ubu, buri mukobwa wese muri aba 25 batoranijwe n’akanama nkemurampaka hirya no hino mu gihugu, afite numero imuranga, aho ushyigikiye umukobwa runaka ashobora kumuha amahirwe yo kwegukana iri kamba binyuze ku butumwa bwa telefoni.
Iyo mbonerahamwe irerekana numero iranga buri mukobwa mu bahatanira kwinjira muri 15 ba mbere
Uburyo ibi bikorwa, ujya muri telefoni yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo: MISS ugasiga umwanya ugashyiramo numero iranga uwo ushyigikiye, ubundi ukohereza kuri 1718.
Nta kwezi gusigaye ngo Miss Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2015 ashyikirize ikamba uzamusimbura
Nyampinga w’u Rwanda 2016 azamenyekana mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare 2016. Mbere yaho Kuwa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare 2016, aba bakobwa bose bazongera biyerekane imbere y’akanama nkemurampaka, aho hazatoranywamo 15 ba mbere bazahita batangira umwiherero(bootcamp), naho abandi 10 basezererwe.
Tubibutse ko urugendo rwo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, rumaze igihe gisanga ukwezi, aho rwatangijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru, abategura iri rushanwa n’abafatanyabikorwa cyabaye kuwa 23 Ukuboza 2015, nyuma hakurikira kuzenguruka intara zose z’umujyi wa Kigali.
Ishimwe Dieudonne(umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up), Dr Jacques Nzobonimpa(Ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco) na Louis de Montfort Majyambere ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque ari nayo muterankunga mukuru, ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru gitegura Miss Rwanda 2016
Intara y’Amajyaruguru niyo yabimburiye izindi tariki ya 9 Mutarama, ikurikirwa n’Intara y’Uburengerazuba, Amajyepfo, Uburasirazuba, n’Umujyi wa Kigali waje guheruka muri iyi weekend ishize kuwa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2016.
Amajyaruguru:Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah na Harimana Umutoni Pascaline
Uburengerazuba: Mutesi Jolly, Mutoni Balbine na Umuhumuriza Usanase Samantha
Amajyepfo: Karake Umuhoza Doreen,Umutoniwabo Cynthia,Isimbi Eduige ,Nasra Bitariho
Uburasirazuba: Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta
Kigali: Naima Rahamatali, Mpogazi Vanessa, Ange Kaligirwa, Mutesi Eduige, Mutoni Jeanne, Ashimwe Fiona Doreen, Kwizera Peace Ndaruhutse, Umunezero Olive, na Ikirezi Sandrine
TANGA IGITECYEREZO