Uwineza Josiane wamenyekanye ku nka Miss Jojo muri muzika nyarwanda yakorewe ibirori byo kumwifuriza kuzagira urugo ruhire ‘Bridal Shower’, ibirori bikorerwa abitegura ubukwe. Ibi birori abikorewe mu gihe habura iminsi mike ngo akore ubukwe n’umukunzi we Saleh Salim Minani.
Miss Jojo ari myiteguro ya nyuma y’ibirori by’ubukwe bwe na Saleh buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017, aba bombi bakaba barasezeranye imbere y’amategeko taliki ya 17 Werurwe 2017 mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge.
Ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ni bwo uyu muhanzikazi yakorewe ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’, aho inshuti ze magara zamuhaye impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze banamwifuriza kuzagira urugo rwiza.
REBA AMAFOTO:
Miss Jojo mu birori bya Bridal shower
Umutsima yari yateguriwe
Miss Jojo yafashe umwanya ashimira abitabiriye ibi birori
Miss Jojo yeretse abari aho ko gucinya akadiho atari ibya cyera gusa
Umwanya w'amafoto...
Ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO