Muri iyi minsi i Burundi bagiye kwinjira mu irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Burundi mu mwaka wa 2018. Bwa mbere umukobwa uzegukana ikamba nawe azegukana imodoka nk'uko bisanzwe bigenda hano mu Rwanda. Aya marushanwa yatangijwe ku mugaragaro mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2018.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Miss Burundi hatangarijwe ku mugaragaro ko aya marushanwa agiye gutangira bityo basaba abakobwa bujuje ibisabwa kwiyandikisha. Hamuritswe abaterankunga bakuru b’iki gikorwa barimo Leta y’u Burundi, kompanyi y’itumanaho ya Smart, Kompanyi y’imikino y’amahirwe ya Loto ndetse na banki ya KCB.
Hatangizwa ku mugaragaro iri rushanwa hanatangarijwe insanganyamatsiko y'irushanwa rya Miss Burundi muri uyu mwaka wa 2018 akaba ari ‘Iterambere ry’umukobwa ni iterambere ry’igihugu’. Aha kompanyi y’imikino y’amahirwe ya Loto yahise itangaza ko umukobwa uzegukana iki gihembo izamuha ubutaka ahitwa mu Gitega. Umuhango watangarijwemo ibi byose wari witabiriwe n'abakobwa bamaze umwaka bafite amakamba anyuranye atangwa muri Miss Burundi.
Usibye aba ariko hitabiriye n'abandi banyuranye bazwi mu Burundi barimo n’abahanzi nka Big Fizzo ndetse na Sat B bafatiye runini muzika y’u Burundi muri iki gihe. Big Fizzo na Sat B bitabiriye uyu muhango wo gutangiza Miss Burundi mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa.
Ibi byari mu kiganiro n'abanyamakuruAbakobwa bacyuye igihe bari baje muri iki gikorwaImodoka izahabwa uwegukanye ikamba muri Miss Burundi 2018
TANGA IGITECYEREZO