Mu gihe amatora akomeje yo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu bwiza ukwiye ikamba rya Miss CBE yahoze yitwa SFB, umuhanzi Mico The Best umwe mu bagize Super Level nyuma yo kwitegereza abakobwa bose bari guhatanira iryo kamba, yahaye Stella Umuhoza amahirwe yo kuzaryengukana.
Kuba hari gushakwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza muri CBE(SFB), nyuma Mico The Best Stella agahitamo Umuhoza Michelle nta gushidikanya ni uko yamubonyeho ubwiza bwamuhesha guhagararira iri shuri rikuru,ibi ariko Mico si ko abyemeza.
Umuhanzi Mico The Best
Mico The Best abinyujije kuri Facebook ye yatangaje ko nta mpamvu n’imwe ashingiraho yemeza ko Stella Umuhoza ashobora kuzambikwa iryo kamba. Kuba Mico atagaragaza impamvu,wasanga afite izindi zihariye yagize ibanga zemeza Umuhoza Stella ariwe uzegukana iryo kamba.
Mico The Best asanga uyu mukobwa witwa Umuhoza Stella Michelle ariwe ushobora kuzegukana iri kamba rya Miss CBE 2015
Mico Prosper The Best yagize ati “Nta kindi ngendeyeho ndabona (Stella Umuhoza Michelle) ariwe ushobora gutsindira ikamba rya Miss SFB ababishoboye bakomeze kumuha amahirwe kanda hepfo umutore ku http://cbe.inyarwanda.com”.
Gutora uzaba Nyampinga wa CBE byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mata, 2015 aho umuntu wese ubyifuza ashobora kujya ku rubuga www.cbe.inyarwanda.com akareba umwirondoro n’amafoto yabo bakobwa hanyuma agatora uwo yifuza guha amahirwe.
Muri uku gutora umuntu wese yemerewe gutora inshuro zose ashaka ku munsi gusa akaba yemerewe gutora nyuma ya buri minota 5.Twababwira ko igikorwa cyo gutoranya Miss CBE 2015 cyanyuma giteganyijwe kuba taliki ya 16/05/2015 muri kaminuza ya CBE.
Reba hano amashusho y'indirimbo nshya ya Mico The Best yise "Yamaze"
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO