Kuri uyu Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016 nibwo inkuru y’ubukwe bw’umuhanzikazi Knowless yamamaye mu itangazamakuru, benshi mu bantu banyuranye mu byamamare bya hano mu Rwanda hari byinshi batangaje kuri ubu bukwe, muri bo harimo abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bamamaye mu myidagaduro.
Ibi bikaba byavuzwe nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Clement yambitse impeta y'integuza Knowless imbere y'inshuti n'abavandimwe. Bamwe mu bantu bavuze kuri ubu bukwe biganjemo abahanzi bakorera muri Kina Music ndetse n'abandi bahanzi bahisemo kwifatanya n’uyu muryango mushya ugiye gushingwa, abavuze kuri ubu bukwe bose bahurije ku gushimira Knowless na Clement icyemezo bafashe ndetse bahamya ko bazabashyigikira mubyo bazakora byose.
Grace Mbabazi Umugandekazi uzwi mu gukina comedy akaba n'umunyamakuru nawe yifurije umugisha aba bombi
Tidjala Kabendera umunyamakuru wa RBA, ni umwe mubahise batangaza ko bishimiye iki cyemezo
Kate Gustave umunyamakuru wa Tv na Radio 10 nawe ari mubagize icyo bavuga
Bayingana David nawe ntiyigeze aripfana
Umuraperikazi Oda Paccy nawe yishimiye uru rugo rushya rugiye gushingwa
Tmc wo muri Dream Boyz akaba no muri Kina Music yashimishijwe n'iyi ntambwe bateye
Platini nawe yunze mu rya mugenzi we baririmbana bishimira iyi ntambwe
Muyoboke Alex nawe yashimishijwe n'ibi birori
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Uncle Austin nawe yashimishijwe n'ubu bukwe bwa Clement na Knowless
Tom Close
Christopher
TANGA IGITECYEREZO