Kigali

Massamba yakoze mu nganzo ahimbira Perezida Paul Kagame indirimbo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/10/2015 11:52
7


‘Karame Rudasumbwa’, indirimbo nshya y’umuhanzi Intore Massamba yageze hanze ikubiyemo igisigo kirata ibigwi n’ubutwari bwa Perezida Paul Kagame, kikanamwifuriza guhora aganje. Uyu muhanzi yanagaragaje ko ari umwe mu bashyigikiye ko Perezida Paul Kagame yagakwiye gukomeza kuyobora u Rwanda n’abanyarwanda.



Mu kiganiro na Massamba kuri ubu uherereye mu mujyi wa Dubai, aho ari mu bikorwa bitandukanye bya muzika ye, nyuma yo kuva mu Buholande muri Rwanda Day, yadutangarije ko iyi ari indirimbo yakoze kubera kuganzwa n’amarangamutima ye akomora ku byishimo aterwa no kugira umuyobozi mwiza, aboneraho kuvuga ko yabuze icyo yakwitura Perezida Paul Kagame ku byiza yagejejeho igihugu, maze nk’umuhanzi ahitamo gukora mu nganzo.

Massamba

Iyi ni ifoto(cover)y'iyi ndirimbo 'Karame Rudasumbwa'

Massamba Ati “ Inkomoko ya inspiration y’iyi ndirimbo iraterwa n’ibyishimo byo kugira umuyobozi mwiza, utugejeje ahashimishije ndetse tunifuriza guhora aganje mu bana b’u Rwanda. Niwe nta wundi. Akomeze atuyobore. Nyituye abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu cyangwa muri Diaspora. Nkaba nyituye perezida wacu by’umwihariko kuko mukunda cyane kandi mwigiraho byinshi(Il m’inspire trop).”

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Karame Rudasumbwa'

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiraga na Massamba, yamubajije niba asanga bikwiye ko umuhanzi agaragaza amarangamtima ye ku banyapolitike na politike y’igihugu muri rusange.Aha, Massamba yagize ati:

" Njyewe ayanjye(amarangamutima) ndayafite kuko igihugu ni icyanjye, naracyitangiye, nyoboka urugamba, ndarwitangira. Ubusore bwanjye mbuha igihugu, inganzo yanjye nyiha igihugu mu gukangurira abantu gufasha urugamba kugirango tubohore u Rwanda kandi tunatahe kuko twari impunzi(fundraising&recrutement).

Nkaba ntewe ishema no kuvuga ko nkunda Nyakubahwa Perezida wacu Kagame kandi nanifuza ko yakomeza kutuyobora nkurikije aho twavuye naho twageze, ubumwe n’ubwiyunge amahanga yabonaga ko bidashoboka, ubu akaba aribyo bitumye u Rwanda ruba igihugucy’ijabo n’ijambo mu mahanga."

Massamba

Massamba Intore ngo atewe ishema no kugira umuyobozi nka Perezida Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munyampirwa9 years ago
    Nti wumva abafite inganzo karemano badashakisha kubera amarushanwa runaka!naho ureke abata ibita bapfu ngo Rihana !hhhhhhhhhhh!urwanda rufite beza benshi n'ibyiza byinshi waririmba ufite impano udahuzagurika.
  • Teta9 years ago
    Urakoze cyane Massamba uri intore pe.reka tumuririmbe arabikwiye ni intore izirusha intambwe
  • KWIZERA9 years ago
    UVUZE NEZA MASAMBA GUMA GUMA GUMA !!!! "UWANGA KAGAME NTAKAMUGIRE' BYAKABAYE INDAMUTSO YABANYARWANDA UTI "GIRA KAGAME" UTI ITEKA RYOSE"KUKO YADUKUYE NI AHARINDIMUKA NAHO ATUGEJEJE NTAWUTAHABONA CYERETSE UWIRENGAGIZA ARIKO NJYE MUFATA NK'INTUMWA Y'IMANA KUKO IBYO AKORA UBONA KO SI UMUNTU USANZWE UYU TUZI NI RUDASUMBWA MU MIHIGO AKABA IMPANO IDASANZWE URWANDA RWAHAWE NYUMA Y'UMUBABARO UKABIJE TWAGIZE MAZE IMANA IDUHA KAGAME YO GAHORA KUNGOMA INGOMA IBIMBIIIIIIIIIII!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • Emmanuel9 years ago
    Massamba, nanjye ndagushyigikiye! Amarangamutima yawe afite ishingiro! Ndibuka Lugogo(Kampala)1991, 1992 mubikorwa bya Mobilization, Fundraising & Recruitment. Mwakoze byinshi byiza namwe na ba Mariya Yohana, Kayirebwa, Late Kamariza n'abandi mwafatanyaga bose. Nyakubahwa Umukuru w'igihugu rero ni Rudasumbwa naganze.
  • mushimiyimana salima9 years ago
    Mubyo koko ibyo uvuze nukuri. Wowe ushoboye kuririmba ukamutura indirimbo, tutaza kuririmba tuzamutura iki, niki atadukoreye koko, nka banyarwanda ko bindinga. Iyo mwibutse ndibuka ibyiza yatugejejeho nseka urumeza kubera ibyishimo. Kukomeza utuyobore ntore nziza. Tukiri inyuma.
  • mushimiyimana salima9 years ago
    Mubyo koko ibyo uvuze nukuri. Wowe ushoboye kuririmba ukamutura indirimbo, tutaza kuririmba tuzamutura iki, niki atadukoreye koko, nka banyarwanda ko bindinga. Iyo mwibutse ndibuka ibyiza yatugejejeho nseka urumeza kubera ibyishimo. Kukomeza utuyobore ntore nziza. Tukiri inyuma.
  • yaya9 years ago
    shishuraje.com uzahimba ryari massamba we koko iyo ndirimbo wibagiwe aho yavuye nuwo twayiririmbiraga hahaha ngo inganzo???namarangamutima???urayafite yego ariko himba izawe,,,iririmbire wibereho banyirayo baraho babyumva...



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND