Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kanama 2018 nibwo Marina yizihizaga isabukuru ye y'amavuko, kuri uyu munsi uyu muhanzikazi yari yatumiwe kuri Radiyo ya Isango Star aha arinaho yatunguriwe bamukatisha umutsima, nyuma yo gukata uyu mutsima Marina yazengurutse radiyo yose agaburira abanyamakuru imitsima.
Uyu muhanzikazi watunguriwe kuri Radiyo ya Isango Star nyuma akagaburira abanyamakuru baho umutsima maze abona gukomeza ikiganiro yari yagiyemo cya Isango na muzika. Marina wari waherekejwe na bamwe mu bamufasha mu nzu ya The Mane nyuma yo kuva ku Isango Star yakomereje urugendo rwe i Rugende aho yari yateguriwe ibirori yahuriyemo na bamwe mu bahanzi babana mu nzu imwe ifasha abahanzi ya The Mane ndetse n'inshuti za hafi zabo.
Marina ni umuhanzikazi mu minsi ishize washyize hanze amashusho y'indirimbo ye Karibu ndetse anahita atangaza ko ariyo mashusho ya nyuma akoze mbere yuko afata ikindi cyemezo gitandukanye nicyo yari yafashe mbere cyo guhagarika gufata amashusho ndetse no gushyira hanze indirimbo z'amashusho.
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI IBI BIRORI
Marina yatangiye kwiziriza izabukuru ku Isango StarMarina nabo babana muri The Mane bakomereje ibirori i Rugende
Byari ibyishimo muri The Mane
REBA HANO MARINA AGABURIRA ABANYAMAKURU UMUTSIMA
TANGA IGITECYEREZO