Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2015, nibwo umuhanzi Lil G yashyize ahagaragara ifoto ye n’umukobwa bari imbere ya pisine(piscine), avuga ko bari kuri hotel Gorilla mu mujyi wa Gisenyi, gusa uyu mukobwa bari kumwe yakomeje kwibazwaho cyane.
Uburyo ibice binini by’ibanga bye byagaragaraga ni ibisanzwe ku bantu basobanukiwe neza uburyo abantu basohokeye ku mazi baba bambayemo, ahubwo icyagiye cyibazwaho na benshi ni impamvu yatumye uyu musore ayishyira hanze, aha bamwe bibwiraga ko yaba yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya abandi bagakeka ko ari umukunzi we baherutse kubyarana bari basohokanye.
Benshi batunguwe n'iyi foto Lil G ubwe yishyiriye ku rukuta rwe rwa facebook
Bamwe mu bakurikirana Lil G kuri facebook bishimiye iyi foto bamubwira ko ari kumwe n’umukobwa mwiza cyane baberanye ariko abandi batangira kumutega iminsi bamubwira ko atazisazira ndetse imico ye n’imyitwarire ye imbere y’inkumi ntaho itaniye n’iyu muhanzi Justin Bieber ukomoka muri Canada.
Ubwo yayishyiraga hanze nta byinshi yatangaje uretse gusa kugaragaza aho yafatiwe
Nyuma yo kuyishyira hanze benshi bayibajijeho mu buryo butandukanye ariko, Lil G nta gisubizo yabahaye
Mu kiganiro na Lil G, ubwo umunyamakuru w’inyarwanda.com yamuvugishaga, yabanje gukura mu rujijo benshi bibwiraga ko uyu mukobwa ariwe baheruka kubyarana ndetse n'abakeka ko bari mu ifatwa ry'amashusho, avuga ko ari mwene wabo bari basohokanye ndetse batari bo bonyine ahubwo hari n’abandi benshi.
Nyuma yo guhamya ko ku myaka 20 gusa y'amavuko amaze kuryamana n'abakobwa basaga 90, mu mpera za Gicurasi yashyize hanze ifoto y'imfura ye yibarutse muri uyu mwaka
Tumubajije impamvu yaba yaratumye mu mafoto yose yifotoje, iyi y’uyu mukobwa ariyo yahisemo gushyira ahagaragara. Mu magambo ye Lil G yagize ati “ Uriya mukobwa ni uwo muri famille twari twasohokanye ariko twari hamwe n’abandi. Nayishyizeho kubera ko ariyo nahisemo indi ku mutima kurenza izindi.”
Lil G, umusore ukora RAP ukunda gutungurana mu bintu bitandukanye
Reba amashusho y'indirimbo ye 'Nyegera nseka' yakoranye na Riderman
Reba amashusho y'indirimbo 'Gakoni k'abakobwa remix' yasubiranyemo na Mavenge Sudi
TANGA IGITECYEREZO