Lil G ni umwe mu bahanzi bamamaye mu myaka itambutse aza no guhabwa ibihembo nk’umuhanzi ukiri muto uririmba neza injyana ya Hip Hop. Muri iyi minsi uyu muhanzi yari yiharaje kuririmba aho kurapa, gusa kuri iyi nshuro yongeye gusubira mu njyana ya Hiphop yamamayemo.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Lil G yagize ati” Ubusanzwe buri gihe mu mpera z’umwaka ngira impano mpa abakunzi ba muzika, iyi ni yo mpano mbageneye by’umwihariko ababyeyi cyane ko aya ari amashusho y’indirimbo yanjye nitiriye Album yanjye ya gatatu, nanashimira abakunzi ba muzika urukundo batahwemye kungaragariza ari narwo runtera imbaraga zo gukora cyane mbizeza ko umwaka wa 2018 uzaba mwiza kurushaho.”
Lil G
Iyi ndirimbo nshya ya Lil G mu buryo bw’amajwi yakozwe na Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUBYEYI' YA LIL G
TANGA IGITECYEREZO