Ku myaka 11 y’amavuko, umukobwa witwa Harnaam Kaur yatangiye kubona arimo kumera ubwanwa ndetse ku ishuri bitangira kumubangamira, akora ibishoboka byose ngo ubu bwanwa bwe kumera ariko aho guhagarara birenga ku kananwa bikomereza no mu gituza, ku maboko n’ahandi ku bice bitandukanye by’umubiri.
Uyu Harnaam Kaur yagiye abangamirwa cyane n’ubu bwanwa mu bukumi bwe kugeza n’aho yashatse kwiyambura ubuzima kubera kwiyanga, rimwe na rimwe akambara imyenda ipfuka mu maso no mu gatuza kugirango abantu batabona ko afite ubwanwa n’ubwoya umubiri wose kandi ari umukobwa.
Kumubonana n'abagabo uba ubona ko hari abo arusha ubwanwa
Ku myaka 13 gusa nibwo uyu mwongerezakazi yaje gushaka umugabo, ubu ku myaka 23 afite amaranye n’umugabo we imyaka 10, akaba yaraje no kwiyakira kuburyo ubu yumva ko kuba umugore ufite ubwanwa ari ibintu akwiye kwishimira ndetse bikanamwongerera kwiyumvamo ko ari umunyembaraga udasanzwe, cyane ko kugeza ubu atanirirwa agerageza kogosha ubwanwa bwe ahubwo yahisemo kubugumana ndetse agira bwinshi kuruta n’ubw’abagabo benshi.
Ubu uyu mugore ntagiterwa ipfunwe n'imiterere ye ndetse byanamugize icyamamare
Muri Kanama uyu mwaka, uyu mugore yinjiye mu marushanwa mpuzamahanga y’abafite ubwanwa bwiza ku isi, mu bantu 60 bahatana uyu mugore akaba ari we muntu w’igitsinagore wenyine uri muri aya marushanwa, ibi bikaba bikomeje kumugira icyamamare cyane kandi ari nako bikomeza kumwongerera ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga.
Uyu mugore afite ubwanwa arusha abagabo benshi, kuburyo ajya no mu marushanwa y'abafite ubwanwa bwinshi kandi bwiza kurusha abandi ku isi
Aba ni bamwe mu bagabo bahatana n'uyu mugore ku bwanwa
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO