Kigali

Knowless yageze i Rusizi anyweye litiro eshatu z’amazi, azira ikitwa ibiryo muri uru rugendo rwose

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/03/2015 18:48
18


Umuhanzikazi Butera Knowless kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20, Werurwe 2015 ubwo yahagurukanaga na bagenzi be bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 bava i Kigali berekeza i Rusizi aho bateganya gukorera igitaramo cyabo cya mbere yatunguranye kuko mu rugendo rw’amasaha akabakaba 7 atigeze agaragara arya kimwe nk’abandi.



Abahanzi 10 bari muri Primus Guma Guma Super Star bahagurutse i Kigali ahagana ku isaha ya saa tatu zuzuye maze bageze i Huye baraharuhukira ndetse banahafatira ifunguro rya saa sita mbere gato y’uko bakomeza urugendo rurerure ruberekeza I Rusizi baciye mu ishyamba rya Nyungwe.

 

N’ubwo bagenzi be bose kimwe n’abandi bari berekeje i Rusizi muri gahunda y’iki gitaramo bafashe ifunguro ryabo, umuhanzikazi Knowless we ntiyigeze afungura, ahubwo akaba yakomeje kugenda anywa amazi menshi muri uru rugendo.

Knowless

Mu gihe abandi bafataga ifunguro Knowless we yararimo achatinga kuri telefone ye yari yacometse kuri Power bank(Akuma kabika umuriro wa telefone). Aha yari kumwe na Producer Bagenzi Bernard

Bamwe mu babonye Knowless atarimo arya mu gihe abandi bose bari barimo bafungura bibajije byinshi, bamwe bagakeka ko yaba atishimiye amafunguro yari yateguwe na Hotel Ibis dore ko yanageze muri resitora, abandi bagakeka ibintu byinshi bitandukanye harimo nko kwanga kurya abantu bamureba.

Knowless

Yanyweye uducupa 6 tw'amazi muri uru rugendo

Gusa nyuma yo kubona ibi, ubwo yarageze i Rusizi twagerageje kuvugisha uyu muhanzikazi, asobanura ko nta yindi mpamvu yamuteye kudafata amafunguro usibye kuba muri we yumvaga byaba byiza afatiye rimwe ifunguro ageze i Rusizi mu rwego rwo kwanga icyamubangamira mu rugendo.

Knowless

Aha Knowless yerekezaga kuri Bus yitegura gufata urugendo ruva Huye yerekeza Rusizi

Knowless ati “ Kubera narinziko urugendo ari rurerure, njyewe buriya navuye mu rugo mfashe ifunguro. Kuri njyewe numvaga urugendo rwari rurerure, kurya, kugira gute,..Stress iba nyinshi, rero nageze i Huye abandi bagiye kurya nanjye nshaka kongera gufata umuceri ariko numva ntabwo biza kumera neza mu nda. Nanze gushyiraho ibindi ndavuka reka mfatire rimwe ifunguro ni mugoroba ngeze i Rusizi!”

Knowless

Knowless yahagurutse i Kigali yicaranye na Jules Sentore

Cyakoze n’ubwo atariye Knowless yagaragaye cyane anyway amazi, we ubwe akaba yiyemerera ko yageze i Rusizi anyweye amacupa 6 ya 500ml y’amazi y’Inyange.

Knowless

Kimwe mu by'ibanze yahereyeho akigera i Rusizi ni ugufata ifunguro

Nizeyimana Selemani

PHOTO/Jean Chris Kitoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • intamenywa 9 years ago
    Ubwose yanyaye kangahe?
  • Di9 years ago
    Hahahahahahaaa, elle sait se gerer (raisonable)
  • kiza9 years ago
    imana izamfashe kabebe nubwo arumuswa nibura aze muri 3 bambere
  • ange 9 years ago
    Ahubwo azaba uwambere wivuga batatu
  • ange 9 years ago
    Wow ntacyo bitwaye namazi nimeza
  • Hanyurwa9 years ago
    Mureke umwana! Niba se aruka akaba yatinye kubigarura muri ariya makorosi yo muri Nyungwe mwa muveba!
  • aba9 years ago
    buriya yarinye gutera indabo (kuruka) irusizi nikure mujye mutubaza abahagenda ,gusa courage
  • bertrand9 years ago
    eeeeh mubisanzw 6vyiza kugenda urarya inzira yose uri umu kobwa,,azaba uwambere atanguranye nudusha twiza,,,,courage la princesse butera , wifashe VIP nanje ngakunda VIP
  • Kalisa9 years ago
    Hahahahahha!!!! Ndabwira uwiyise Kiza nti, umuswa ni wowe utazi icyo wandika nicyusiga. Niba arumuswa se azaza muri abo batatu bambere gukoriki??? Ko wimva arumuswa nyine??? Narumiwe rwose amashyari yanyu igihe azarekera kubarya! Azaba uwambere azayitwara kandi turamushyigikiye. Yego rata Butera wacu ntamwari ugenda aryagagura. Kandi namazi afitakamaro kurenza niyomiceri namavuta.
  • Rutura9 years ago
    Kiriya cyumba aryamyemo uwakidungiramo twembi gusa ijoro ryose nkamwibariza uko yamenye Yesu. Mbegaaa...
  • Bebe9 years ago
    Rata kabebe! Amashashi barayaciye, none se wari kubigarurira mu ki? Nibakureke!
  • 9 years ago
    ark nkowless yaragowe ibibi byose niwe ,nibakureke rata urashoboye abakwanga baziyice
  • landry9 years ago
    komeza turangushyikiye
  • manzi9 years ago
    agorwa se mubiki muge mureka ukuri kuvugwe numuswa 2 3 maze namwe ikibyimbye gisaduke
  • APOTLE WIZKID9 years ago
    ARIKO KNOWLESS YARARANYE NA PLATINI KUKO MUCYUMBA KNOWLESS ARYAMYEMO HARIMO INKWETO PLATINI YARI YAMBAYE MU MAFOTOYA MU GITONDO
  • GAJU Lyly9 years ago
    Courage ma fille ntugacibwe intege n'abanyeshyari kuko bahozeho kandi bazahoraho , icyangombwa nuko ukomeza gutera intambwe ujya imbere .Naho uvuga ngo uri umuswa mwihorere kuko abakuru baciye Umugani ngo " utazi ubwenge ashima ubwe " wowe komeza tukuri inyuma kandi turagukunda .Be blessed , all the best in ur life . I love U ma fille
  • GAJU Lyly9 years ago
    Courage ma fille , ntugacibwe intege n'abantu nk'uyu wiyise Kiza babanyeshyari gusa birengagiza ko utazi ubwenge ashima ubwe ! Icyangombwa ni uko uzi icyo ukora kandi ukaba ufite intego nziza , Humura Uwiteka arakuzi kandi aragukunda turagusengera bazakorwa n'isoni abatakwifuriza ibyiza bakavuga ubusa gusa . Be blessed I wishing U all the best in ur life . Humura mwana wanjye igihembo cya PGGSS ni wowe uzacyakira . Courage
  • umwar9 years ago
    Cyiza wowe ibyo uvuga ntabyo uzzi numuswa yagusabye ikihe gitekerezo nawe siwowe rata knowless courage jye ninkunga nguha nukugusengera lmana ijye iguha imbaraga n ubumenyi





Inyarwanda BACKGROUND