Kitoko Bibarwa nyuma y’imyaka 4 amaze yibera i Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza yongeye kuza mu Rwanda aho agomba kumara iminsi 20 akaba we ahamya ko aje muri gahunda z’amatora.
Ku isaa tatu n’igice z'ijoro ni bwo Kitoko yari asohotse mu kibuga cy’indege aho yahise agirana ikiganiro n’abanyamakuru, nyuma aherekejwe n’inshuti ze, abahanzi bagenzi be barimo Intore Masamba, abanyamuziki banyuranye hamwe n'abagize umuryango we bari baje kumwakira yahise ataha ajya kuruhuka.
Kitoko Bibarwa uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Amadayimoni’, ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Agakecuru kanjye', Imfura y'inzozi, 'You', ‘Ikiragi’,’Ifaranga’,‘Shitani’, ‘Kano kana’, ‘Rurashonga’ n’izindi.
REBA AMAFOTO:
Kitoko akigera mu Rwanda
Tidjala Kabendera yari yaje guha ikaze Kitoko
Abo mu muryango wa Kitoko bari baje kumuha ikaze
Abari ku kibuga cy'indege batunguwe no kubona Kitoko
Abanyamakuru bari babukereye baha ikaze Kitoko mu Rwanda
Intore Masamba yari yaje kwakira Kitoko
Kitoko yari yishimye bigaragarira buri wese
N'abakuze bemera Selfie, aha Masamba yafataga agafoto na Kitoko
Kitoko ageze ku modoka yagombaga kujyana na yo
Imodoka yari yateguriwe Kitoko
Kitoko abona uwahoze ari umu Dj we, Dj Theo abanza kumuramutsa
Reba Video ya KITOKO akigera i Kanombe hamwe n'ibyo yatangaje
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO