Kate Bashabe umunyamideri umaze kubaka izina mu Rwanda cyane ko ari umwe mu bahanga imideri unafite iduka ryubashywe cyane muri Kigali, kuri ubu yamaze gutangaza ko yateguye ibirori yise 'Soiree de champagne et Caviar' icyakora ukurikije ibiciro byo kwinjira bizitabirwa n'abifite.
Kate Bashabe ntabwo yari aherutse kumvikana mu bikorwa byo gutegura ibirori. Kuri ubu yamaze gutangaza ko yateguye igitaramo cyangwa se ijoro ryo gusangira hagati y'abazabyitabira. Ibi birori si ibirori bizaba bihendutse kubyinjiramo dore ko ushaka kubyitabira azaba asabwa kwishyura amadorali magana abiri (200$) mu gihe batandatu bazaba bari kumwe bo bazishyura amadorali igihumbi (1000$).
Umuntu uzaba yishyuye amadorali magana abiri azahabwa icupa rya shampanye n'ibyo kurya. Nkuko gahunda ibigaragaza abazitabira ibi birori bazagera aho bizabera Saa moya z'umugoroba birangire ahagana saa munani z'igicuku. Abazabyitabira bazasusurutswa n'aba Djs banyuranye kimwe n'abacuranzi bakora muzika mu buryo bwa Live.
Ibi birori bizitabirwa nabifite
Intego y'ibi birori bizaba tariki 21 Ukuboza 2018 ni uguhuza abantu banyuranye bagasangira bagasabana bakanungurana ibitekerezo. Ibi birori bizakorerwa mu bwiru cyane ko bidafunguye ku itangazamakuru cyangwa undi wese wifuza kubyinjiramo atabiherewe uburenganzira bikazabera mu Kiyovu ku muhanda KN31 ST9.
Ni ubwa mbere ibi birori bigiye kuba ariko ngo barifuza ko byajya biba buri mwaka
TANGA IGITECYEREZO