Kate Bashabe yamenyekanye cyane muri 2010 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss MTN, uyu mukobwa mu minsi ishize yatawe muri yombi azira gukubita no gukomeretsa afungirwa i Gikondo icyakora aza kurekurwa aburana adafunze.
Ku itariki 4 Nyakanga 2016 ni bwo uyu mukobwa yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abakobwa yari yaketseho gukoresha Konti ya Instagram ye bakamusebya, icyakora nyuma y’iminsi mike yaje kurekurwa hanzurwa ko azajya aburana ari hanze. Urubanza rwarakomeje gusa magingo aya rwamaze guhamya ko Kate Bashabe agomba kwishyura arenga miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.
Kate Bashabe yakatiwe gutanga indishyi yarenga miliyoni ebyiri
Nkuko amakuru ava mu kinyamakuru igihe cyatangaje iyi nkuru abihamya ngo tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo uyu mukobwa yahawe ibihano birimo gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500.000. Urukiko rwategetse kandi ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwaregeye indishyi ku bakubiswe cyubahirizwa bityo Kate Bashabe akaba yaciwe amafaranga y’u Rwanda 2.375.000 ndetse agatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 25.000.
Kate Bashabe yakatiwe yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kate Bashabe yakatiwe kwishyura aya mafaranga atari mu rukiko dore ko amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye agiye kumurika imideri asigaye ahanga akanacuruza mu iduka rye rya Kabasha House. Muri Gicurasi 2017 ni bwo uyu mukobwa yagiye muri Amerika, bituma atabasha kuboneka muri uru rubanza dore ko yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.
TANGA IGITECYEREZO