Umuhanzi Corneille Karekezi ni umugabo wibera mu gihugu cya Nigeria aho akorera imirimo isanzwe ndetse akanahakorera umuziki, ku bwe ntiyemera ko umuntu yagurisha impano yahawe ari nayo mpamvu yateguye igitaramo cyo kumurika album ye aho uwitabiriye wese yacyuye album ye ku buntu.
Muri iki gitaramo Corneille Karekezi yamuritse album ya kabiri nyuma y’iya mbere yise ‘Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu’ iya kabiri yo ikaba yitwa ‘Njye ndi umugeni wawe Yesu’, ari na yo yamurikiye mu mujyi wa Kigali. Buri muntu wese witabiriye iki gitaramo cye akaba yahawe CD ya Album ye ku buntu.
Iki gitaramo cyo kumurika album ya Corneille Karekezi cyabereye mu ‘Akagera Hall, Kigali conference and Exhibition Center” ahahoze ari muri Camp Kigali, kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017 guhera saa kumi n'imwe z’umugoroba, kwinjira bikaba byari Ubuntu dore ko uyu mugabo yahamije ko atabyumva kimwe n’abaririmbyi bishyuza mu bitaramo bya Gospel.
Muri iki gitaramo kandi haririmbye abahanzi barimo Alexis Dusabe ndetse na Dominic Nic Ashimwe nabo bashimishije abantu. Iki gitaramo cyitabiriwe na bamwe mu bantu b'abanyacyubahiro barimo Ambasaderi Joseph Habineza, Apotre Mignone n'abandi.
REBA AMAFOTO HANO:
Dominic Nic ari mu bafashije Karekezi CorneilleAlexis Dusabe nawe yashimishije abari aho mu muziki w'umwimerere (Live)Icyubahiro ni icy'Imana, Karekezi araririmbira abakunzi ba muzika yebari bakubise buzuye mu cyumba cyabereyemo iki gitaramoKarekezi Corneille yamaze kuririmba ahoberana n'inshuti zeAmbassador Joseph Habineza mu mbaga yabitabiriye iki gitaramoAbafana b'ingeri zose mu gitaramo cya Karekezi Corneille
Icyumba cyabereyemo igitaramo cyari cyakubise cyuzuye abantu batashye bizihiwe
AMAFOTO: Habimana Jean Luc
TANGA IGITECYEREZO