Kigali

Jean Lambert Gatare wari umaze umwaka apfushije umugore yasezeranye imbere y’Imana n’umufasha we mushya -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2017 15:14
2


Umunyamakuru Gatare Jean Lambert wa Isango Star wari umaze igihe afite umukunzi mushya biteguraga kurushinga nyuma y’umwaka ushize umugore we wa mbere yitabye Imana, kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2017 ni bwo yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we mushya.



Mu Ukwakira 2016, Jean Lambert Gatare yagize ibyago apfusha umugore we wari umaze igihe kinini arwaye. Yabanje kuvurizwa mu Mujyi wa Nairobi nyuma ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru ari naho yaguye ku itariki ya 1 Ukwakira 2016. Nyuma y’umwaka ushize Jean Lambert Gatare apfushije umugore we wa mbere, Jean Lambert Gatare yasezeranye na Nikuze Odette mu birori byabereye muri kiliziya ya St Michel ho mu mujyi wa Kigali.

Jean Lambert Gatare n’umugore wa mbere witabye Imana bari bafitanye abana batatu, harimo uwitwa Gatare Sandrine uherutse gusoza kaminuza n’abahungu babiri. Jean Lambert Gatare yabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru binyuranye birimo Radio BBC, Radio Rwanda ndetse ubu akaba ari mu itsinda ry’abayobozi bakuru ba Isango Star.

 AMAFOTO:

gataregataregataregataregatareRidermangataregataregataregataregataregataregatareUbukwe bwa Jean Lambert Gatare na Nikuze Odette

AMAFOTO:Ishimwe Cedric-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boofet6 years ago
    wawuuuuu cong. nibyiza peeee muzabyare muheke tubifurije umugisha
  • Soso6 years ago
    Yagize neza ko buriya bizamurinda gushirashura. Ahubwo nibaza niba gutekereza umugore we biba byararangiye cyane ko haba hatarashira igihe yitabyimana?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND