Ku wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018 ni bwo inkuru yamenyekanye ko umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 i saa tatu z’ijoro, umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro bya gisirikare Kanombe. Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.
Mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Gicumbi Umurenge wa Rwamiko akagari ka Nyagahinga ni ho hashyinguwe nyakwigendera Munyaneza Claudien papa wa Social Mula washyinguwe n’imbaga y’abaturage batuye mu kagari ka Nyagahinga, inshuti ze, umuryango ndetse n’abavandimwe bose bakaba bari bateranye bitabiriye uyu muhango wo guherekeza uyu musaza watabarutse.
Mu mbaga y’abatabaye uyu muryango hari harimo n’abahanzi b’inshuti za Social Mula barimo Nizzo Kaboss, Bruce Melody, Jay C, Mico The Best n'abandi barimo Just Family, Aristide ndetse na Phil Peter umunyamakuru wa Isango Star. Papa wa Social Mula yatabarutse ku myaka 80 y’amavuko akaba yarabyariye u Rwanda umuhanzi Social Mula ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo;Ku ndunduro, Abanyakigali, Amahitamo, Agakufi, Umuturanyi n’izindi.
Abagize Just Family na Mico The Best hagati bari bitabiriye igitambo cya misa
Dj Theo (wambaye amataratara) yari yaje guherekeza umubyeyi w'umuhanzi afasha
Social Mula mu gitambo cya misa yo gusabira umubyeyi we
Misa yari yitabiriwe n'imbaga y'abantu benshi
Phil Peter yari yatabaye Social Mula
Misa yabereye ku Kiliziya
Bruce Melody na Jay C bari mu batabaye Social Mula
Bava ku rusengero bajya aho bagombaga gushyingura nyakwigendera
Nizzo Kaboss yari yitabiriye uyu muhango wo guherekeza umubyeyi w'inshuti ye
Imva yashyinguwemo nyakwigendera
Abahanzi banyuranye bari baje guherekeza umubyeyi wa Social Mula
Uyu mubyeyi yaherekejwe n'abantu benshi
Social Mula ashyira umusaraba ku mva y'umubyeyi we,..agahinda kari kose amarira atemba mu maso
Abanyamuziki banyuranye bari baje guherekeza umubyeyi w'umuhanzi w'inshuti yabo
REBA HANO UBWO SOCIAL MULA YASHYINGURAGA PAPA WE
AMAFOTO+VIDEO: NSENGIYUMVA EMMY
TANGA IGITECYEREZO