Kigali

Hateguwe igitaramo kiswe Kwibohora cyatumiwemo Radio na Weasel, Mariya Yohana n’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2015 15:02
1


Muri Kigali n'i Musanze hagiye kubera ibitaramo byiswe Kwibohora byatumiwemo abahanzi bagize itsinda GoodLife Radio na Weasel bamwe mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda no mu karere. Ibi bitaramo bizabera muri Kigali Serena Hotel kuwa 4 Nyakanga 2015 ndetse bucyeye bwaho tariki ya 5 Nyakanga igitaramo gikomereze I Musanze.



Igitaramo "Kwibohora" cyateguwe na kampani yitwa Promo One ya hano mu Rwanda kikaba cyaratumiwemo Goodlife na bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu Rwanda no mu karere bazashimisha abazitabira iki gitaramo kizaba kigamije gushimisha abanyarwanda no kwifatanya nabo kwizihiza ibihe byo kubohora igihugu. 

GoodLife

Iki gitaramo cyatumiwemo itsinda GoodLife ryo muri Uganda

Abahanzi nyarwanda bazafatanya na Radio na Weasel muri icyo gitaramo “Kwibohora concert” hari Mariya Yohana uzwi mu ndirimbo zo kubohora igihugu, itsinda Urban Boys, Bruce Melody,Two 4Real, Charly na Nina ndetse Kid Gaju.

Mariya Yohana

Mariya Yohana ni umwe mu bazataramira abazitabira iki gitaramo

Iki gitaramo kizarangwa n'indirimbo zitandukanye zivuga ahanini ku kwibohora aho Mariya Yohana azataramira abazakitabira mu ndirimbo ze nka: Gira ubuntu,  Intsinzi, ikicaro n'izindi nyinshi zafashije abanyarwanda kubakundisha igihugu cyabo no kukibohora, kugikorera no ndetse no gutanga morali yo gukomeza kugikunda no kugikorera. 

Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Muyoboke Alex uhagarariye Decent Entertainment iri gufasha kampani Promo One mu gutegura iki gitaramo, yadutangarije ko igitaramo nk’iki cyo Kwibohora kizajya kiba buri mwaka mu kwezi kwa Nyakanga igihe Rwanda ruba rwizihiza umunsi wo kubohora igihugu. 

Kwibohora

Iki gitaramo cyo Kwibohora kizajya kiba muri mwaka mu gihe nk'iki

Muyoboke Alex yakomeje atangariza inyarwanda.com ko muri buri gitaramo, bazajya bazana umuhanzi w’umunyamahanga mu rwego rwo gutaramira abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato bakarushaho kwishima.

Kwibohora

Iki gitaramo kizabonekamo abahanzikazi Charly na Nina

Igitaramo Kwibohora kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2015 muri Serena Hotel ya Kigali, kwinjira ni ibihumbi 20 (20.000Frw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi icumi (10.000Frw) ahasanzwe. Mu gitaramo kizabera I Musanze kuri sitade, kwinjira ni amafaranga 1000Frw ahasanzwe ndetse na 3000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Bruce Melody nawe azaboneka muri iki gitaramo cyo kwibohora 

Urban Boys

Itsinda Urban Boys naryo rizataramira abazitabira iki gitaramo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Intwari9 years ago
    Very good indirimbo zo muri byabihe zizabe nyinshi kugira ngo abanyarwanda bakomeze kubuzirikana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND