Umuryango Critical Thinking wateguye igitaramo cyo kwibuka no kuzirikana ibikorwa bya nyakwigendera Minani Rwema uzwi cyane mu ndirimbo ‘Sur la terre’. Tariki 30 Werurwe 2008 ni bwo umuhanzi Minani Rwema yaguye mu bitaro bya Amalita mu gihugu cy’u Buhinde azize indwara y’umwijima.
Critical Thinking bateguye iki gitaramo cyo kwibuka Minani Rwema, basanzwe banateguye ibindi bitaramo byo kwibuka abanyabigwi harimo n’icyo baherutse gutegura cyo kwibuka Mutamuliza Annonciata wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nka Kamaliza.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 24 Kanama 2018 kizagaragaramo ibyihariye ku muco nyarwanda. Abagitegura basabye ababyeyi kuzajyana abana babo kuva ku myaka 12 y’amavuko ndetse ngo n’abafite imyaka ijana kuzamura ntibahejwe. Yavuze ko bazakorana n’abahanzi bari mu itsinda Indahemuka ribarizwamo Intore Masamba, Yohani Mariya ndetse na Andy Bumuntu.
Abari gutegura igitaramo cyo kwibuka Minani Rwema
Minani Rwema yavutse mu mwaka wa 1975 mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, ari naho yakuriye akahigira amashuri abanza n’ayisumbuye mbere yo gutahuka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu muhanzi washimishiga benshi mu bihangano bye, yitabye Imana mu gihe yari n’umunyeshuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK). Yigeze no kuba umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kanombe ushinzwe urubyiruko, siporo n’imyidagaduro.
Umuhanzi Minani Rwema yasize umugore we, Minani Umuliza Jackie bashakanye muri 2003 bakabyarana abana babiri ari bo Agahozo Aniela na Rwema Kevin. Uretse guhanga ku giti cye, uyu muhanzi yari yarabaye mu matorero ndangamuco menshi, aha twavuga nk’itorero Indahemuka yari abereye umuyobozi.
Minani Umuliza Jackie, Umugore wa Minani Rwema
TANGA IGITECYEREZO