Kuvuga umuvugo nibyo byatumye Gratien Niyiketeka uzwi cyane nka Seburikoko abasha gusuhuza Perezida Paul Kagame , ibyishimo yagize uwo munsi bituma amara iminsi 3 adakuye ikiganza mu mufuka.
Gratien Niyitegeka ni umwe mu bantu bake mu gihugu bafite impano zitandukanye kandi akaba anazikoresha zose. Avuga imivugo, akina ikinamico na filime, kuba umutahira mu bukwe ndetse mu minsi ya vuba akaba agiye gutangira no kuririmba.
Amaze imyaka 21 mu buhanzi
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Gratien Niyitegeka yadutangarije igihe yatangiriye ubu buhanzi kuri ubu yemeza ko bumaze kumugeza kuri byinshi. Nubwo amaze igihe mu buhanzi butandukanye, ubwo yinjiyemo mbere ngo ni ubugendanye no gukina ikinamico. Ati “ Ikinamico niyo natangiriyeho , twatangiriye kuri ziriya twitaga udu comedies twa kera muri 1995. Kuvuga imivugo ihatana mu marushanwa byo nabitangiye muri 1998 . Filime ya mbere yo nayikinnye muri 2008. ”
Yahigitse bagenzi be barimo na Danny Vumbi avuga umuvugo bituma abasha gusuhuza Perezida
Ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari Ishuri rikuri Nderabarezi(KIE) nibwo Gratien yabashije gukora mu ntoki za Perezida Paul Kagame. Ati “ Hari muri 2003 nigaga muri KIE. Nari navuze umuvugo yadusuye kuri KIE. Ni umuvugo wavugaga ku buzima busanzwe bwo gushima ibyiza by’igihugu ,ibyiza by’uburezi,…ahanini ni ibyo wari ushingiyeho.”
Umunsi Gratien Niyitegeka yavugiyeho uyu muvugo ngo asanga ariwo wamuteye imbaraga nyinshi mu buhanzi bwe
Aho navugiraga umuvugo naho yari ari harimo intera, yari mu banyacyubahiro njye ndi mu ihema ryo hepfo ,ndangije kuwuvuga , mpindukiye ngiye kujya mu byicaro byanjye aravuga ati uwo mwana naze hano musuhuze. Icyo gihe narishimye cyane mara iminsi nk’itatu akaboko ntagakura mu mufuka. Gratien Niyitegeka
Yongeyeho ati “ Impamvu byanshimishije cyane ni uko mbere y’uko aza, bari badusabye gutanga imivugo njye n’abandi basizi b’abahanga bigaga muri KIE. Wenda uwo muzi cyane ni Danny Vumbi ariko hari n’abandi kuri ubu bakomeye cyane mu buhanzi n’ubusizi barimo abitwa ba Mariko, ba Alfred,…. Ninjye wari urimo mutoya, ngira ngo ninabyo byatumye umuvugo wanjye ariwo bahitamo kuko gutoramo umuntu 1 byari byagoranye. ”
Mubyukuri numvaga ari ibintu bidasanzwe kuvuga umuvugo imbere ya Perezida . Narawuvuze abantu barishima, avuze ati ngwino hano aba aranshimiye, ankora mu ntoki. Byanteye ingufu binkuramo ubwoba, kuko kuvugira umuvugo imbere ya Perezida kandi abantu bakabyishimira na we ubwe , ntabwo ari ibintu byoroshye. Nk’umuntu ukizamuka uba wumva akaboko ka we kahawe umugisha kandi koko nkurikije aho ngeze umugisha ndawufite kandi nteganya no kugera kuri byinshi. Gratien Niyitegeka
Ubuhanzi bwamufashije kuzenguruka ibihugu byo mu Karere
Abajijwe icyo kuvuga imivugo, gukina filime, ikinamico, bimaze kumugezaho, yagize ati “ Nagiye mbonamo amafaranga yandihiriye amashuri na barumuna banjye ndetse no kwiteza imbere hamwe n’umuryango wanjye . Byanamfashije kuzenguruka ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari :Burundi, Uganda na Kenya.”
Muri Kenya naho yagejejweyo no kuvuga imivugo no gukina ikinamico
2015 :Yahawe igihembo cy'umukinnyi ukunzwe muri Filime z'uruhererekane mu bihembo bya Rwanda Movie Awards kubera Filime'Inshuti-Friends' aba yitwamo 'Ngiga'
Gratien Niyitegeka muri Filime Seburikoko baba bamuhimbamo'Sebu'
Avuga n'amazina y'inka mu bukwe(umutahira)
Agiye kwinjira no mu buhanzi bwo kuririmba
Gratien Niyitegeka yatangarije inyarwanda.com ko kuri ubu yiteguye no gushyira hanze indirimbo ze kumugaragaro nubwo atari ubu yinjiye muri ubu buhanzi. Ati “ Kuririmba nabitangiye nkigera muri KIE Nabanje muri KIE music band yaririmo Danny Vumbi, Victor Fidele , Miss Nina, dutozwa na Mike wo muri Sowers yari ikomeye cyane. Mike yambwiraga ko ninitoza cyane nzagira tenoro nziza ariko naje kubivamo nigira muri gakondo, theatre, na poesie”
Abajijwe injyana azaririmbamo, Gratien yagize ati “Ndashaka gukora ibihangano najya ngurisha kuri internet. Inyinshi ziri muri Afro Beat ariko na Hip Hop nasanze kubihuza n’ibyivugo by’iwacu byakunda. Ndi kubihuza nkumva bijyana, nzareba uko nakoramo injyana iryoheye amatwi kandi bikagumana umwimerere w’umuco nyarwanda.”
Kuri ubu Gratien Niyitegeka ni umwe mu bahatanira ibihembo by’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi muri Rwanda Movie Awards 2016. Niba ushaka guha amahirwe Gratien Niyitegeka, wakoresha telefoni ngendanwa cyangwa mudasobwa ugakanda hano ukareba ahanditse amazina ye.
TANGA IGITECYEREZO