Nyuma y’amezi ane itsinda rya Gakondo rihagaritse ibitaramo ryakoreraga muri Hotel Mille Collines, kuri ubu baratangaza ko kuva kuwa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017 bagiye kubisubukura ndetse bakaba bararikiye abakunzi babo isura nshya ya Gakondo Group.
Gakondo Group ivuga ko bari barahisemo kuba basubitse ibi bitaramo kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 kubera ko bari bifuje kugira ibyo banononsora mu rwego rwo kwitegura uburyo bushya bifuza kujya bataramamo bashyize imbere ahanini gusigasira umuco binyuze mu ndirimbo.
Ibitaramo bya Gakondo Night ngo bigarukanye imbaraga
Mu kiganiro twagiranye na Jules Sentore, umwe mu bahanzi bagize iri tsinda yadutangarije ko bambariye kuzataramira abakunzi babo bigatinda.
Hari hashize igihe kinini tudataramana n’abakunzi bacu. Muri icyo gihe cyose ntabwo twigeze twicara, urugero nka njye mfite album nshya nasohoye muri uyu mwaka, abandi nabo bafite ibikorwa bagiye bakora ku buryo tuzabihuriza hamwe tugashimisha abakunzi b’umuziki gakondo, turabizi ko bari badukumbuye. Jules Sentore
Gakondo Group nk'itsinda bavuga ko muri iki gitaramo cyabo igarukanye igitaramo nyarwanda cy'umwimerere, imbyino, inanga, intwatwa, amahamba n'ibindi. Uretse amazina asanzwe azwi cyane mu muziki nyarwanda nka Masamba na Jules Sentore, itsinda rya Gakondo rigizwe n’abahanzi batandukanye bahujwe ahanini no kuba barahisemo gushingira ubuhanzi bwabo k’umuziki gakondo barimo nka Micheal Ngabo wakoranye igihe kinini bya hafi na muzehe Sentore Athanase, Yahya wakuriye mu itorero ry’igihugu Urukerereza n’abandi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017 kuva ku isaha ya saa moya z’umugoroba nibwo Gakondo Group izongera gutaramira abakunzi babo muri Mille Collines, aho buri wa Gatanu bazajya bataramana, ndetse nkuko Sentore yabidutangarije bakaba banateganya indi mishinga ikomeye bazakorera hamwe nk’itsinda n’ibitaramo hirya no hino mu gihugu, mu karere no hakurya y’inyanja ahateraniye umuryango nyarwanda(diaspora) mu bihugu binyuranye.
TANGA IGITECYEREZO