Koffi Olomide yinjiye mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016, aho aje mu gitaramo cya Kigali Count Down giteganyijwe tariki 31 Ukuboza 2016. Akigera i Kigali Koffi Olomide yahaye ikiganiro kihariye Inyarwanda.com atangaza uko yasanze u Rwanda aboneraho no gushimira Perezida Kagame.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yatangiye abaza Koffi Olomide uko yabonye u Rwanda nyuma y’igihe atahagera, Koffi asubiza iki kibazo agira ati: “Ndishimye, nshimishijwe no kuba ndi i Kigali, nabonye umujyi mwiza cyane, ni umujyi nyamujyi, nk'umunyafurika ntewe ishema n'uyu mujyi, nishimiye kuba mu Rwanda kuko nkunda igihugu cyanyu, nkunda abanyarwandakazi, mu by'ukuri nishimiye kugira andi mahirwe yo kongera kuririmbira hano.”
Umunyamakuru yamubajije icyamuteye kwemera ubutumire bwo kuza mu Rwanda mu gihe nk’umuhanzi w’icyamamare hari ibindi bihugu byamushakaga, kuri iki kibazo Koffi yagize ati: ” Iyo najyaga mu bindi bihugu bambazaga impamvu ntaza mu Rwanda ni yo mpamvu ubu naje mu Rwanda.”
Umunyamakuru na Koffi Olomide mu kiganiro cyihariye yahaye Inyarwanda.com
Koffi kandi yabajijwe icyo avuga ku mvururu zaba ziri mu gihugu cye cya Congo maze na we aryumaho atangaza ko ntacyo yabivugaho cyane ko adakora politike. Aha yagize ati: ” Njye ndi umunyamuziki ntabwo nkora politike byaba byiza Politike tuyirekeye abanyapolitike.”
Koffi Olomide yabajijwe niba hari icyo azi cyangwa yavuga kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aha Koffi Olomide yagize ati ” Ni umugabo ukunda igihugu cye cyane, ukorera igihugu cye, ngira ngo mubona ukuntu u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, njye mugomba icyubahiro ku bw’akazi akora,… njye ubwo mperuka hano hari hazwi Hotel ya Mille Collines ntabwo Radisson yari ihari, mu by'ukuri u Rwanda ruri gutera imbere, hari impamvu ikomeye yo gushimira Perezida wanyu. Ni umugabo wubashywe hanze aha, njye ndabivuze ndabizi ko yubashywe cyane hanze aha.”
Yabajijwe iminsi azamara i Kigali maze arasubiza ati : “ Njye sinabimenya biterwa n’abahagarariye inyungu zanjye ndetse n'abateguye urugendo rwanjye.” Abajijwe umubare w’indirimbo azaririmba Koffi Olomide yatangaje ko bizaterwa nizo abantu bazamusaba ati: ” Mfite indirimbo zirenga magana atatu abantu nicbo bambwira izo ndirimba.”
Koffi ni umugabo usubiza ibibazo byose uko abibajijwe
Koffi Olomide yasoje igice cya mbere cy’ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com atanga ubutumwa ku bantu bose bamaze kumenye ko ari muri Kigali ati: ”Ndishimye kuba ngiye kwinjira mu mwaka mushya ndi i Kigali, hari n’abantu nizera ko bazava Kenya Nairobi, Uganda ndetse n’ahandi, ni ubuzima bwiza rwose kuba narangiza umwaka wa 2016 nkanatangirira uwa 2017 mu Rwanda, ni amahirwe.”
Koffi Olomide ategerejwe mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 aho azaba ari kumwe n'abanyarwanda mu gutangira umwaka wa 2017 mu ibirori byiswe Kigali Count Down, bikaba bizabera mu mujyi wa Kigali mu busitani bwa Convention Center. Kwinjira muri ibi birori ni 35,000frw na 50,000frw mu myanya y’icyubahiro.
Igice cya kabiri cy'iki kiganiro turakibagezaho mu gihe kitarambiranye.
TANGA IGITECYEREZO