Kigali

EXCLUSIVE: Amafoto ya mbere y'umwimerere y’ubukwe bwa Knowless na Clement

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/08/2016 6:42
18


Kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Kanama 2016 ni bwo Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata.



Ni ubukwe bwari butegerejwe cyane kubera ibintu byinshi byagiye bibuvugwaho. N’ubwo bimwe mu binyamakuru byari byatangaje ko aba bageni batagisezeranye imbere y’Imana ku bw’impamvu zitandukanye bagaragazaga, ibi ntabwo ari uko byagenze kuko Pasiteri Rusine yayoboye iyi mihango asezeranya Knowless Butera na Clement imbere y'Imana.

 

knowlessBasabiwe umugisha uturuka ku Mana

Ni ubukwe bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, ndetse bunagaragaramo abanyacyubahiro mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’igihugu barimo umu minisitiri n'umudepite.

knowlessKnowless n'abari bamwambariye bari banezerewe bikomeye

Abahanzi bo muri Kina music bose(Tom Close, Christopher na Dream boys) nabo bagaragaye baje gushyigikira bagenzi babo, ndetse uretse aba, hanagaragaye abandi bahanzi n’abantu basanzwe bazwi cyane muri showbiz barimo Paccy, Senderi, Dany Vumbi, Lil G, Dj Pius, Ben Kayiranga, Makanyaga wataramiye abageni, Bruce Melody, na Tonzi, Muyoboke Alex, Dj Bissosso na Dj Mupenzi, David Bayingana hamwe n’abanyamakuru batari benshi bari bafite ubutumire.

Muri ubu bukwe hanagaragaye itsinda ryari rihagarariye abakunzi ba kadasohoka ba Butera Knowless bazwi ku izina ry'INTWARANE, aho banamugeneye impano ya gitari, bananyomoza bamwe mu bagiye bavuga ko uyu muhanzikazi yashyize ku ruhande abafana be muri ubu bukwe bwe.

Nk'uko byagenze mu muhango wo gusaba no gukwa, aha naho ibintu byakorwaga ku murongo ngenderwaho, ntabwo wazaga winjira uko wiboneye, ahubwo hari ababishinzwe babazaga ubutumire(invitation), ubundi ukerekwa umwanya wagenewe, dore ko abatashye ubu bukwe ku butumire bwabo habaga hariho n'umubare uranga ameza yabo, buri meza ikaba yari yateganyirijwe abantu hagati ya batanu n'umunani. Abatumiwe bose bazimaniwe ibyo kunywa bidasembuye birimo amoko atandukanye y'imitobe yengwa n'inyage, na Fanta, hamwe n'ibyo kurya.

knowless

ClementBambikanye impeta ishimangira urukundo rwabo

knowless

Clement yerekana ko amaze kumwambika impeta isobanura urwo yamukunze

knowless

knowless

Ni umunsi w'amateka kuri bo, imiryango n'inshuti ndetse n'abakunda ibyo bakora

makanyaga

Mu njyana ze nziza cyane, Makanyaga Abdoul na band ye bataramiye abageni

knowless

Knowless Butera na Ishimwe Clement bakata umutsima wari wateguwe muri ibi birori by'ubukwe bwabo

Ubwo ubu bukwe bwaganaga ku musozo, uwari wahawe inshingano zo kubuyobora yatangaje ko aba bageni bemerewe itike y'indege yo kujya mu kwezi kwa buki i Dubai, ndetse nyuma yaho hakaba hari abandi bahise nabo babemerera kujya n'i Rubavu muri hotel yose bifuza kuba baruhukiramo mu mezi yabo ya buki.

Tubibutse ko Knowless na Clement basezeranye imbere y'Imana nyuma y'icyumweru kimwe bamaze basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016 ukabera mu murenge wa Remera, aho ndetse Ku mugoroba w'uwo munsi haje kubaho gusaba no gukwa mu birori byari bibereye ijisho byabereye ku i Rebero.

knowlessAha, bari bateze amatwi icyo amategeko ya Repubulika y'u Rwanda asaba abiyemeje gushinga urugo

knowless

Aha, hari mu muhango wo gusaba no gukwa


Turabararikira byinshi byaranze ubu bukwe n'andi mafoto y'umwimerere mu nkuru zacu ziri imbere....

Reba amashusho ya 'Ko nashize', imwe mu ndirimbo zabyinwe n'itorero Intayoberana muri ubu bukwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeff M8 years ago
    Murakoze cyane ndabona koko ayamafoto ari umwimerere ntabwo ndi umufana we arko mwifurije urugo ruhire kabsa uwo mwana azamubyare neza ....
  • hatangimana hassan 8 years ago
    bazareurongo rwizacyane. bazabyare hungunakobwa.imana.ibahe umugisha murugorwabo
  • umusomyi8 years ago
    Afrifame afrifame inyarwanda inyarwanda inyarwanda*1000 muri abana beza ku mafoto.
  • Munyampirwa8 years ago
    Imana yihesheje icyubahiro vraiment, yerekanye KO azi yo ishoboye byose kdi izabubakira rukomere! Courage le vrai prince charmant et sa vrai princesse charmante!
  • Alice8 years ago
    Wow!!!! Vraiment mwakoze ubukwe Bwiza buri civilize!!!! Ndabikunze pe kdi koko mwari mufite impamvu ifatika yo kwanga akavuyo!!!!! Ndabifuriza amahoro ni imigisha
  • TONY8 years ago
    Muzagire urugo ruhire ! gusa nsobanukiweko ku isi ntagisha kibaho , byose biraza bigahita..Ahubwo iyo tuba abanyabwenge twari kwita kwiherezo ryacyu.
  • Ben8 years ago
    Docteur Gasasira ndabona ari we ugiye gutanga umugeni. Ni musaza we se? Cyangwa ahagarariye ababyeyi.
  • akariza meza organ8 years ago
    Mbega ukuntu Imana ari serieux!!!!!yavuze ntawavuguruza ndishimye kubwanyu mbifurije ishya nihirwe murugo rwanyu kd ruzakomeze ntiruzakonje Cong jtm bcq
  • 8 years ago
    Mbifurije urugo ruhire kdi ndabakunda cyane mwagize ubukwe bwiza
  • 8 years ago
    mbifurije urugo ruhire rwose ndabakunda cyane nshimishijwe nuko ubukwe bwagenze neza cyane uko nabyifuzaga bakabasha no gusezerana imbere y'Imana courage pe.
  • pass8 years ago
    muretse ibitutsi mutangiye nkababandi ngo twarabasengeye cyane!!!!!!!!! ahaaaaaa.
  • mimi8 years ago
    ubukwe bwari bwiza ariko bameze nkaba sirikare nta na bizou yamuhaye they are not romantic at all bagerageze mbifurije urugo rwiza all the best
  • john8 years ago
    Imugisha kuri knowles na clement, happy wedding!
  • doudou8 years ago
    Burya imigambi y'Imana niyabantu biratandukanye rwose Mana warakoze uzagire urugo rwiza Butera Knowless Imana izabigufashemo
  • Dani8 years ago
    Knowless aratwite kbsa nubwo yabihakanye. Amafoto yose yambaye ibimurekuye none mwiyi kanze imufashe arahisha munda. Gusa haraho yabyibagiwe hatiya afashe abana. Simunigire comment kdi
  • cj8 years ago
    URUGO RUHIRE! (ARIKO RERO IGIFITE UBUREMERE KURUSHA IBINDI NI IMINSI IGIYE GUKURIKIRAHO)
  • vava8 years ago
    byari byiza.uwiteka abagende imbere kuko mu rugo ntabyubu star umuntu arashikama.knowless uwuteka akugende imbere nako kana wibungenze kuko sha kubyara ni hatari tu.musenge ubudasiba ntakindi.
  • Sinahaca Ntagizicyomvuga8 years ago
    Oohh, ariko ko mbona ibi bintu byihuse cyane ra! Mu mwaka umwe Knowless ati "Narashize", mukanya gato ngo habaye"Proposal", mukandi kanya ngo"Basezenyanye"!!! Mukanya gato ikibyirukankije ahobukera nacyo turakimenya , reka nitegerereze....



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND