Kigali

Dj Anita Pendo na Dj Fabiola bagiye gucurangira abatuye i Huye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2018 9:18
0


Dj Anita Pendo ni umwe mu batinyutse atangira umwuga wo kuvangavanga imiziki ari umukobwa imwe mu mirimo yafatwaga nk'iy'abagabo cyangwa abasore gusa. Kuri ubu abakobwa banyuranye bakomeje kwinjira muri aka kazi. Dj Fabiola ni umukobwa uri kuzamuka neza muri uyu mwuga. Aba uko ari babiri muri iyi minsi bagiye gucurangira mu mujyi wa Huye.



Anita Pendo umunyamakuru akaba umu MC ndetse n'umu DJ wabigize imyuga itatu afatanya muri iyi minsi akunze guhamya ko noneho yagarutse ndetse muri gahunda ze harimo gukomeza kwegera abakunzi be bari bamaze igihe batamubona. Yatangarije Inyarwanda.com ko afite ibitaramo byinshi agomba gukoramo bityo ko abari bamukumbuye uyu mwaka wa 2018 usiga uberetse ko agihari bityo akinjira muri 2019 ari Anita wa cyera abantu batari baherutse kubona ashimisha abakunzi be.

Anita Pendo

Anita Pendo na Dj Fabiola bagiye gutaramira i Huye

Kuri ubu igitaramo Anita Pendo agiye gukorana na Dj Fabiola bagiye kugikorera mu karere ka Huye mu kabyiniro kitwa Diamond Club kari muri Hotel ya Credo, aha bakazahataramira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 1000Frw mu myanya isanzwe na 2000Frw mu myanya y'icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND